Categories: Uncategorized

Bugesera: Batashye ivomo ry’amazi meza batandukana no kuvoma Cyohoha

Mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura, Akarere ka Bugesera gafatanyije na WaterAid Rwanda, batashye ku mugaragaro ivomo ryubakiwe abaturage bo mu Mudugudu wa Gitagata mu Kagari ka Nyagihunika mu Murenge wa Musenyi, mu rwego rwo kurushaho gukemura ikibazo cy’abaturage bajyaga kuvoma mu kiyaga cya Cyohoha.

Gutaha iri vomo ni igikorwa cyabereye mu nteko y’abaturage cyitabirwa n’Ubuyobozi bw’Akarere, ndetse n’Ubuyobozi bwa WaterAid Rwanda mu Murenge wa Musenyi, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 nzeri 2022025.

Ushinzwe iri vomo ryatashywe ku mugaragaro Mujawamariya Sterie, avuga ko kubegereza amazi bigiye gukemura ikibazo cy’abana bakererwaga ishuri bagiye kuvoma kure.

Ati “Baraturuhuye kutuzanira amazi hafi, kuko twajyaga kuvoma kure ndetse tukanavoma amazi mabi. Ibi rero bizafasha cyane cyane abana bacu bajyaga kuvoma kure ndetse bigatuma bamwe bakererwa ishuri, cyangwa bakanarisiba kubera kuvoma kure”.

Meya Mutabazi avuga ko aya mazi hari byinshi aje gukemura ku bayegerejwe

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, asobanura ko kugeza amazi meza ku baturage byongera umwanya wo kwiga ku bana, kuruta ko bamara amasaha menshi bajya kuvoma.

Ati “Kuvuga ibijyanye n’amazi hano nk’ivomo, tuba tuvuze ko abana baba babonye umwanya mwiza wo kwita ku masomo kuruta ko bamara amasaha atatu buri munsi bagiye kuvoma amazi. Ibi kandi bigiye kongera isuku n’isukura ndetse kandi amazi ashobora no kugira uruhare mu kugabanya amakimbirane mu rugo, kubera gusigana hagati y’umugabo n’umugore mu guhitamo ugomba kujya kuvoma.”

WaterAid Rwanda imaze  kwegereza amazi meza abaturage ibihumbi 49, ibikorwa imaze gushoramo Miliyari 1.8 Frw mu myaka itatu ishize ikorera mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

10 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago