Categories: Ibidukikije

Ingagi 397 ni zo zimaze kwitwa amazina kuva mu 2005

Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025, abana 40 b’ingagi barahabwa amazina mu muhango ubera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, ukaba ugiye kuba ku nshuro ya 20.

Mu bana b’ingagi bagiye guhabwa amazina harimo 22 bavutse muri 2023, bagombaga kwitwa amazina ku itariki 18 Ukwakira 2024 ariko birasubikwa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg. Abandi bana b’ingagi 18 bazitwa amazina ni abavutse nyuma y’icyo gihe muri 2024 – 2025.

Kuva iki gikorwa cyo Kwita izina abana b’ingagi cyatangira mu 2005, izimaze guhabwa amazina ni 397, hakaziyongeraho izigiye kuyahabwa kuri uyu wa Gatanu.

Kwita Izina Ingagi bijyana no gusaranganya inyungu zikomoka ku bukerarugendo bukorerwa Pariki y’Ibirunga (Revenue sharing).

Kwita Izina kandi uba ari umwanya wo gusabana no kwibukiranya ku kamaro ko kubungabunga Pariki, n’urusobe rw’ibinyabuzima biyibarizwamo harimo n’Ingagi.

Umuhango wo Kwita Izina witabirwa n’abayobozi bakuru mu gihugu, abafite ibikorwa bigaragara bagezeho ndetse n’ibyamamare mpuzamahanga mu bintu bitandukanye.

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

10 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago