Categories: Uncategorized

Igiciro cya zahabu cyageze hejuru kitigeze kigera mbere

Igiciro cya zahabu ku isoko mpuzamahanga cyageze ku gipimo cyo hejuru kitigeze kigeraho mbere, kubera ukwiyongera kw’abayishaka ahanini bivuye ku mpungenge ziriho ku bukungu ku Isi.

Igiciro cya garama 31 za zahabu itunganyije (‘troy’ imwe) cyageze ku 3,508 by’Amadolari (Miliyoni 5Frw) kuri uyu wa kabiri.

Igiciro cy’iri buye ry’agaciro gikomeje kuzamuka, aho kimaze kwiyongeraho hafi kimwe cya gatatu kugeza ubu muri uyu mwaka.

Zahabu ibonwa n’abashoramari nk’uburyo bwizewe bwo gushoramo imari no kwizigamira, iyo hari impungenge n’ubwoba ku buryo ubukungu bwifashe.

Igiciro cya zahabu cyazamutse guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, kuva Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yavuga ko agiye kuzamura imisoro ku bicuruzwa biva mu mahanga, ibyahungabanyije ubucuruzi ku Isi.

Abasesenguzi bavuga ko agaciro ka zahabu kazamutse nanone kubera ko Banki nkuru ya Amerika, iteganya kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo (interest rates), ibituma zahabu ihita iba ikindi kintu cyunguka abashoramari bashyiramo imitahe yabo.

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

10 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago