Imvura idasanzwe yaguye muri Sudan mu mpera z’icyumweru gishize yateje inkangu, maze yibasira umudugudu wose wa Tarasin abasaga 1,000 bahasiga ubuzima, nk’uko byatangajwe n’umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.
Iyo mpanuka yabereye mu mudugudu uherereye mu burengerazuba bwa Darfur mu misozi y’ahitwa Marra, itangazo kuri ibyo byago rikaba ryarashyizwe ahagaragara ejo ku wa mbere n’uwo mutwe witwaje intwaro wa Sudan Liberation Movement (SLM/A), unatabaza amashami y’Umuryango w’Abibumbye ko batanga ubufasha bwo gukura imirambo munsi y’ibitaka.
Muri iryo tangazo, SLM/A ugura uti “Mu makuru y’ibanze dufite ni uko muri uwo mudugudu abantu bose bapfuye ariko ko imibare ishobora kwiyongera, gusa havugwa umuntu umwe warokotse iyo mpanuka iteye ubwoba”.
Umunyamakuru wa Aljazeera, Mohamed Vall uri i Khartoum, avuga ko mu makuru afite bigoye cyane gukura abantu munsi y’ibitaka byabagwiriye, kiretse ngo habonetse inzobere kabuhariwe muri ubwo butabazi, zifite n’uburyo buhagije, kuko ngo nta muhanda ugera muri iyo misozi uhari watuma imodoka zigerayo.
Ibyo biza byahitanye abantu benshi bije bisanga intambara ikomeje aho muri Sudan, ubu ikaba iri mu mwaka wayo wa gatatu, bituma ako gace ka Darfur gashyirwa mu duce twa mbere abantu babayeho nabi ku Isi, cyane ko n’inzara ivuza ubuhuha.
Amafoto: Aljazeera
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…