Umugabo yaciye umugore amaboko yombi, amushinja kuba atabyara. Igikorwa cyafashwe nk’ubunyamaswa bukabije.
Umugore witwa Jackline Mwende, utuye mu gace ka Kathama, yari amaranye imyaka irindwi ashakanye n’uwo mugabo we byarangiye amuciye amaboko yombi akoresheje icyuma
Stephen Ngila Thenge, umugabowe, akaba yaramuciye aya maboko ku Itariki 24 Nyakanga uyu mwaka ndetse anamukomeretsa mu mutwe no mu ijosi bikomeye.
Abantu ba bugufi b’uyu muryango batangaje ko uyu muryango wari umaranye amakimbirane igihe kinini, ndetse umugore akaba yari yarashatse kwahukana ngo amusige, abuzwa n’umwe mu bayobozi b’Itorero wamugiriye inama yo kutahukana akaguma murugo rwe.
Mwende yatangaje ko uyu mugabo yamwadukiye amutema mu gihe bari bamaze amezi atatu nta kabariro batera we n’umugabo we. Yanatangaje ko atazi icyamuteye ku mutema mu by’ukuri :
” Sinibaza kuba arinjyewe yagerekagaho kutabyara, kandi duheruka kwa muganga haciye umwaka, twarajyanye hanyuma muganga atubwira ko ariwe ufite akabazo gatuma tutabyara ariko ko ari akabazo bashobora gukosora, kagakira.”
Yakomeje avuga ko umugabo we ,usanzwe akora akazi k’ubudozi mu gace kitwa Masii, atibaza impamvu yanze kwivuza, none akaba ariwe abijijije !
N. Aimee