Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batuye mu Kagali ka Rusheshe Umudugudu wa Mubano, bavuga ko ubu gutera akabariro bisigaye ari inzozi kubera kubana munzu imwe ari imiryango ibiri itandukanye.
Mugihe aba amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bivugira ko barenze imyumvire ya kera, aho ubu bateye imbere nk’abandi banyarwanda bose, bavuga ko babangamiwe n’ubuzima babayemo kuko bakuwe mu mazu yabo, aho ubuyobozi bwababwiraga ko bagiye kubaha amazu, ariko nyamara babatuza munzu imwe ari imiryango ibiri.
Aba baturage bavuga ko bataryohewe n’agato n’ubuzima babayemo kuko budahesha agaciro umubyeyi kubonwa ubwambure n’umwana we yibyariye. Ibi babitangarizaga umunyamakuru wa Ubumwe.com ubwo yabasuraga muri uyu Mudugudu ku Itariki 28 Gicurasi 2019.
Habimana Sudi yagize ati : « Ntabwo ibi bikwiriye ko umwana areba ubwambure bwa nyina cyangwa Ise rwose. Ubuyobozi nibugerageze nabo bishyire mu mwanya wacu. Ibyo gukora akabariro byo ntabwo byaba bigikunze, kuko abana turarana nabo mu buriri. »
Yakomeje agira ati « N’undi muryango uba uri hirya ku rundi ruhande utagira icyo wikoreye, baba baguteze amatwi yombi. Mbese ibyo byo twarabyibagiwe neza neza. Ugira utya ukifuza umugore wawe kandi muri kumwe. »
Usabase Française w’imyaka 35, akaba umubyeyi w’abana 4 yagize ati: “ Ariko se koko ubu ninde wishimiye kurarana na Nyirabukwe na Sebukwe ku buriri bumwe, cyangwa ku twumba tubiri dufatanye ? Ni ukuri baraduhemukiye kuko ntabwo bikwiye habe nagato. Ntakugira uko umuntu yigenza ngo bakore igikorwa cy’abashakanye. Nk’anjye mbana n’umugabo wanjye twasezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana ariko duheruka gusabana kera cyane. Niyo ufite akaradiyo ukagacana ntabwo bibuza kukwumva kuko n’inzu ubwazo nintoya . Ahubwo duhitamo kubyirengagiza»
Françoise yanakomje ku bantu bavuga ko abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma ntacyo ibi bibatwaye kuko ariko babaye. Yagize ati : « Ntibakatubeshyere rwose, ibyo byari ibyakera ndetse cyane. Uko abandi banyarwanda batera imbere ntibakibaze ko natwe tuguma aho twari turi mu myaka ya kera. Ibyo twarabirenze rwose. Ntakubana na nyokobukwe na sobukwe munzu imwe, cyangwa bikaba bibi kurushaho noneho tukararana ku buriri. Nabo bajye bishyira mu mwanya wacu bumve aribo bibayeho. »
Aba baturage bavuga ko babeshywe n’Akarere ka Kicukiro ubu bibaye imyaka 7…
Bavuga ko bakuwe kanombe mu mwaka wa 2012, aho bari batuye, babwiwe ko bagiye gutuzwa mu mudugudu amazu yuzuye, ariko bagezeyo baraheba. Bamwe barakodesherezwa abandi babatuza munzu imwe y’ibyuma 3 n’uruganiriro, ari imiryango 2. Kandi hari umuryango umwe uba ugizwe n’abantu 8.
Ndayishimiye Francois yagize ati : ‘Twazanywe n’amamodoka batugejeje aha, kuko babanje kudukodeshereza, tubonye bitazashoboka nibwo twiyemeje turagenda dusubira aho twari turi, bumvise ko twahagarutse bakora inama baratwinginga ngo dusubireyo ngo hari amazu, tugezeyo nibwo batubwiye ngo hasigaye amazu 5 gusa ngo tube tuyagiyemo turi imiryango 10, kuko hari ayandi mazu agiye kwuzura ngo bazahita badutandukanya vuba »
NSENGIYUMVA Vincent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, yabwiye Ubumwe.com yavuze ko n’ubwo aha Masaka ahamaze ukwezi n’igice gusa, ariko iki kibazo kimwe n’ibindi biri mubyigwaho n’Akarere ka Kicukiro.
Mu magambo ye Yagize ati: « Ibyo aribyo byose ni ikibazo kizwi kandi gikenewe gushakirwa igisubizo, n’ubwo bitoroshye kuko hari n’abandi baturage benshi batanafite n’aho babana ari imiryango ibiri. Ariko uko amazu azagenda aboneka tuzagenda tubatuza»
Kukijyanye n’igihe yumva aba bantu baba batandukanyijwe munzu imwe ari imiryango ibiri. Yakomeje agira ati : « Naba nkubeshye nkubwiye ngo ni mugihe kingana gitya ibyo bizaba byakemutse, kuko ni budget ndende,ibibanza ntabwo biba ari ibyacu, bisaba kubigurira banyirabyo hanyuma tugasaba n’uburenganzira bwo kwubaka. Ikindi ingengo y’Imari natwe tuyisaba ku karere. Keretse ubajije ku Karere wenda nibo bavuga ngo bizaba bikozwe mu gihe runaka »
Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma ba Rusheshe, bavuga ko nibatabatabara vuba, bazicana
Aba baturage bavuga ko ubu basigaye babana mu makimbirane y’urudaca, kuko n’ikintu batagombaga gupfa ubu basigaye bagipfa kubera gusangira inzu ari imiryango ibiri.
Habimana Sudi yakomoje kuri ibi muri aya magambo : « Batuzanye hano bavuga ngo bagiye gukemura ibibazo, kuko bavugaga ngo tubana mu bucucike, ariko ntacyo bakemuye, ahubwo baduteje ibibazo gusa, kuko ubu tubana mu makimbirane ahoraho. Ubuse umuntu murapfa ngo : Umwana yitumye kumusarani, mwakubuye muzana imyanda iwacu, ….Ahubwo nibadatabara bazaza gushyingura. »
Usabase Française nawe yakomeje agira ati : » Rwose ubu dusigaye dupfa ibintu tudagakwiye kuba dupfa : Umwe ngo yakije Radiyo undi aryamishije umwana, undi ukumva ngo akubuse umuryango cyane, abandi ukumva bapfuye ngo ibirungo mugenzi we yatetse bimuhumurira nabi, …Mbese ntamubano pe. Abantu twaje twumvikana dukundana none duhora mu makimbirane y’urudaca »
Aba baturage bavuga ko bandikiye kenshi akarere ka Kicukiro bakababwira ko ikibazo cyabo bagikemura vuba, ariko amaso yaheze mu kirere. Izi nzu bazigezemo baragabana. Umuryango umwe ugafata ku irembo hagizwe n’uruganiriri n’icyumba kimwe, undi muryango ugafata mu gikari hagizwe n’ibyumba bibiri. Ubwo hagati haba harimo umwenda ubatandukanya, kuko ntarugi rurimo.
Mu gihe cyose Ubumwe.com bwagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, yatubwiraga ko ahuze. Nidushobora kuvugana nawe tuzabatangariza icyo Akarere ka Kicukiro Kavuga kuri iki kibazo.
Mukazayire Youyou