Muri iki gihe u Rwanda ruri guhangana n’indwara ya Covid-19 iterwa na koronavirusi, aho hadasibwa gukora ubukangurambaga ngo abanyarwanda basobanukirwe n’iyi ndwara, nyamara abana bo mu muhanda ntabwo bifitiye ayabo makuru ajyanye n’iyi ndwara.
Abana bibera mu mihanda urebye nta makuru bafite kuri iki cyorezo gihangayikishije Isi yose, uretse udusano duke na duke bivugira ko bumva ibimodoka bigenda bivuga byihitira ariko muri rusange ubona nta bumenyi bafite bwabarinda no gukwirakwiza iyi ndwara.
Ubumwe.com bwagerageje kugera aho aba bana baherereye mu Karere ka Kicukiro, hanyuma kubw’amahirwe abakeya bemeye kuganiriza umunyamakuru bamubwira uko bazi iki cyorezo cya Covid-19
Aba bana bose baganiriye na Ubumwe.com ntitwifuje kugaragaza amazina yabo ndetse n’amafoto yabo kubw’inyungu rusange, ariko bose bagarukaga ku kintu kimwe y’uko koronavirusi ari indwara ifata umuntu hanyuma mu mutwe we hakazamo inyo zikajya zimuvamo.
Umwana w’imyaka 14 waganiriye na Ubumwe.com wibera ku iseta rya Nyanza ya Kicukiro kuri gare yagize ati : « Njyewe Korona ndayizi, kuko umuntu uyirwaye nawe nyine uhita umwibonera, kuko mu mutwe we haba havamo inyo, ikindi kandi aba akorara cyane »
Undi mwana nawe ufite imyaka 16, we yavuze ko ari na gapita kuko azi gupima metero imwe hagati y’umuntu n’undi kuko yumva babivuga mu kimodoka yagize ati : « Korona abana bo mu mihanda turayizi erega natwe, ikigaragaza umuntu uyifite aba afite inyo mu mutwe kandi akorora cyane, atanakaraba intoki na rimwe mu munsi, ubundi agakorora cyane bikabije »
Undi mwana w’imyaka 16 we uba mu iseta y’ahitwa kuba dezami(des amis) yavuze ko aho bari biziranye nta n’umuntu wa korona wahinjira kuko bayizi. Yagize ati : « Koronavirusi turayizi kuko nkanjye nabyiboneye kuri Televiziyo, kuko umuntu uyirwaye azana inyo umutwe wose zikajoga, ubundi aba akorora cyane ku buryo umwegereye nawe yahita akwanduza nawe ugatangira kujoga inyo mu mutwe »
Undi mwana we avuga ko aba kuri site y’ahitwa ku kademi (cademy)nawe waganiriye n’umunyamakuru ntiyashatse kuvugana nawe byinshi, gusa yamubwiye yigendera ariko ashimangira ko ibyo bagenzi be bavuze ari ukuri yagize ati : « Ariko nawe uritetera man, nonese ntiwumvise nyine ibyo abana b’u Rwanda bakubwiye ? Korona nyine ni ibyo. Kandi muri twebwe abana ba siti(city) nta mwana ufite inyo mu mutwe twese ni amahoro nta Korona”
Abana bo mu muhanda ni hehe bakuye aya makuru ?
Aba bana bose uretse umwe wavuze ko yabyiboneye kuri Televiziyo atabashije kubwira umunyamakuru iyo ariyo, abandi bavuze ko aya makuru ya koronavirusi bayumva kuma modoka ajya atambuka atanga amatangazo yo kwirinda korona Virusi.
Bagize bati: ” Amakuru bayavuga mu kimodoka bikomereza nyine umuntu akiyumvira duke duke, ariko icyangombwa ni uko umuntu ava inyo mu mutwe wose”
Ubundi Kimwe na virus itera ibicurane bisanzwe, iva ku muntu uyirwaye mumatembabuzi yose ava mu gukorora, kwitsamura, kwikora mu maso, ku munwa no ku mazuru ikajya ku muntu utarayanduye muri ubwo buryo.
Yandurira kandi mu kwegerana cyane (munsi ya metero 1) n’uyifite cyangwa gukora ku bikoresho byakoreshejwe n’uyifite.
Ibimenyetso byayo…Ni umuriro, gukorora no kunanirwa guhumeka neza, bijya gusa n’iby’ibicurane bisanzwe, byo bishobora kugaragara hagati y’iminsi 2 na 14 iyi virus ikugezeho.
Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa abantu 75 barwaye indwara ya Covid-19 nk’uko bitangazwa na Ministeri y’Ubuzima.
Mukazayire Youyou