Categories: Uncategorized

Kigali: Abagore bo muri Mauritius n’abo mu Rwanda mu nama igamije guteza imbere ubucuruzi

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’abagore b’abashoramari bo muri Afurika, n’Ihuriro rya SheTrades Mauritius Hub rifatanyije na SheTrades Rwanda Hub, bateguye inama ihuza abagore mu buryo bw’imikoranire

Ni inama izamara iminsi 3 igamije gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’abagore bafite ibigo by’ubucuruzi muri Mauritius no mu Rwanda, ndetse no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Yateguwe ku bufatanye bwa SheTrades Mauritius Hub in’Ikigo cy’Iterambere ry’Ubukungu muri Maurice (EDB Mauritius), hamwe na SheTrades Rwanda Hub ikorera mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).

Bamwe mu bagore bitabiriye iyi nama, bagaragaza ko bazabona imikoranire n’ibindi bihugu mu kuzamura ubucuruzi bwabo.

Ingabire Olive ati “Nk’abagore b’Abanyarwandakazi twabonye ko dushobora kuvana ibicuruzwa bitandukanye mu Rwanda, tukabijyana mu bindi bihugu harimo na Mauritius, kuko baduhaye ikaze mu gihugu cyabo kuko twamaze kubona ko umugore afite icyo yakora kugira ngo agire aho ava n’aho agera”.

Ineza Mariane na we yagize ati “Iyi nama yampuje n’abandi bagore  dukora ibintu bimwe bo mu bindi bihugu, hateganyijwe ko hazabaho igihe cyo kuduhuza tukamenyana, nkamenya uko iwabo babikora nanjye nkamenya icyo nabigiraho cyafasha Igihugu cyacu”

Sekamana Thérèse

Uhagarariye icyiciro cyihariye cy’abikorera muri PSF, kibarizwamo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, Sekamana Thérèse, yavuze ku mahirwe abagore b’abanyarwandakazi biteze ku bavuye muri Mauritius.

Ati “Mbere y’uko baza mu Rwanda twabanje kubasura kugira ngo tubigireho ibyo bakora, none na bo baje kureba amahirwe ari mu Rwanda. Abagore bacu bazabigiraho byinshi ariko icyo twifuza ni uko baza bagashora imari mu Rwanda, bagafatanya na bagenzi babo b’Abanyarwandakazi”.

Yongeye ho ati “Ubu bufatanye ni amahirwe akomeye ku bagore bafite ibigo by’ubucuruzi bo mu Rwanda no muri Mauritius, kuko butuma bungurana ubumenyi kandi babone amasoko mashya binyuze muri AfCFTA.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’ubumenyi  muri SheTrades Mauritius Hub Nirmala Jeetah, yavuze ko uru rugendo rugaragaza ubushake bwo gufasha abagore bo muri Maurice kwagura ibikorwa byabo bakinjira ku masoko yo muri Afurika.

Ati “U Rwanda rufite amahirwe menshi mu rwego rw’ishoramari, ikoranabuhanga n’ubucuruzi. Ni Igihugu gifite icyerekezo kandi gifasha abagore kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.”

U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama kubera ubukungu bwarwo buri kuzamuka ndetse n’ uburyo rworohereza ishoramari, ndetse n’imbaraga rushyira mu guteza imbere abagore mu bikorwa by’ubukungu.

Abateguye iyi gahunda bavuga ko izafasha mu gukomeza guhuza ibikorwa bya SheTrades Hubs zo muri Afurika, no kubaka ubufatanye bukomeye bworohereza abagore gukora ubucuruzi ku rwego rw’umugabane.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

4 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

12 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago