Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kigali: Hateraniye inama isuzuma amabwiriza y’ubuziranenge ateza imbere ubukungu bwisubiramo

Kigali: Hateraniye inama isuzuma amabwiriza y’ubuziranenge ateza imbere ubukungu bwisubiramo

Ku nshuro ya mbere ku mugabane w’Afrika, mu Rwanda hateraniye inama    ihurije hamwe abahagarariye ibihugu 85 isazusuma muri rusange imishinga y’amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge agamije guteza imbere ubukungu bwisubiramo.

Kuri icyi cyumweru ikaba yahurijwemo ibihugu 40 harimo ibyo ku mugabane w’Afrika n’ibindi biri munzira y’amajyambere  byungurana ibitekerezo ku mirongo migari byifuza ko yakwitabwaho mu ishyirwaho ry’ayo mabwiriza y’ubuziranenge.

Umuyobozi w’itsinda rya tekinike ku ishyirwaho ry’ayo mabwiriza y’ubuziranenge mu kigo mpuzamahanga cy’ubuziranenge  Catherine Chevauché avuga ko ibiganiro bizamara icyumweru bigamije guhuza amabwiriza y’ubuziranenge akoreshwa ku isi yose ndetse n’ibyifuzo by’abatuye isi muri iki gihe.

Catherine Chevauché, umuyobozi w’itsinda rya tekinike ku ishyirwaho ry’ayo mabwiriza y’ubuziranenge mu kigo mpuzamahanga cy’ubuziranenge.

Yagize ati: “impamvu y’aya mavugurura ni uko ahakomoka ibibeshaho abatuye isi hagabanuka mu cimbo cyo kwiyongera, hari ibihugu bikoresha neza icyo bifite ugereranije n’ibindi, byari ngombwa rero ko habaho kuringaniza imikorere kuko abantu bakomeje gukora nk’uko bimeze uyu munsi, hari ibice by’isi byaba bigana aharindimuka cyane cyane ibyo mu burengerazuba bw’amajyaruguru y’Amerika, ntekereza ko hari amasomo ibihugu bikize byakwigira ku  biri mu nzira y’amajyambere kuko impungenge ziriho ni uko ibihugu byateye imbere bihorana inyota yo gukoresha ibintu byinshi kandi ntibishoboka mu gihe isi n’ibivaho bidafite ibihagije. Hari amakuru impande zombi zigomba gusangira yafasha kurondereza bike ariko ntibiba byoroshye”.

Avuga ku kamaro iyi n’ama ifitiye abaturage, Murenzi Raymond     umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge RSB yagize ati “Twabanje kwicara kugira ngo tuganire uburyo twagira ibyo  twahindura twashyiramo ibitekerezo byacu muri aya mabwiriza y’ubuziranenge arimo arakorwa ahuriweho n’isi yose bitewe n’ubukungu dufite, bitewe n’ubumenyi buhari, bitewe n’umwihariko w’ibihugu byacu. Ni ngombwa rero ko tubanza tukicara tukaganira tukareba ibitubereye kugirango tubyumve kimwe, hanyuma abe ari byo bizashyirwa muri aya mabwiriza y’ubuziranenge”.

Murenzi Raymond umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge RSB.

Murenzi Raymond yongeyeho ibi bikurikira: “Murabiziko u Rwanda ruteza imbere ibidukikije no kubibungabunga akaba ari na yo mpamvu iyi nama yabereye mu Rwanda, twayigizemo uruhare mu gutegura no mu gushyiraho imirongo ngenderwaho isi yakabaye yitaho kuko natwe nk’u Rwanda hari byinshi twatanze nk’ibiteketezo kugira ngo amabwiriza ashyirwe mu bikorwa”

Kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakira inama mpuzamahanga ihurije hamwe ibihugu 85 byo ku migabane yose izasuzumirwamo imishinga ijyanye n’amabwiriza y’ubuziranenge agamije guteza imbere ubukungu bwisubiramo.

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here