Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bamwe mu bagaragarwa no kurumwa n’inzoka, bibukijwe kujya bajya kwivuza kwa muganga kuko ariho babifitiye ubushobozi,aho kugana abagombozi.
N’ubwo byagaragaye ko hari abaturage bamaze kwumva ko kwa muganga ariho bafite ubushobozi bwo kuvura uwariwe n’inzoka ndetse no kumurinda ingaruka zose zabikomokaho, hari abandi bagaragara ko batarabyumva neza, ariyo mpamvu ubukangurambaga bugikomeje.
Intara y’iburasirazuba ikunze kugaragarwamo n’inzoka ndetse zikanibasira abaturajye zikabaruma, ibintu bigenda bigaragazwa n’inkovu usanga bafite zaho inzoka zagiye zibaruma.
Kuba haba inzoka cyane ndetse zikarya n’abahatuye bituma uriwe nayo yihutira kujya mu bagombozi aho kwihutira kugana amavuriro, gusa aba baturage bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwihutira kujya kwa muganga mu gihe zibarumye kugira ngo bavurwe.
Bamwe mu baturage bavuga ko kuri ubu bamaze gusobanukirwa no kwitabira kugana amavuriro mugihe barumwe n’inzoka, aho kwirukira kubabagombora.
Kabatsube vestine wo mu Mudugudu wa Nyabiyenzi, Akagali ka Rubirizi Umurenge wa Nasho muri Kirehe uvuga ko yigeze kuribwa n’inzoka ariko yatabawe n’abaganga yenda gupfa.
Ati ” Njyewe navuriwe kwa muganga, kuko nabanje kujya ku kigo Nderabuzima cya Ndego biranga, ariko ngeze Rwinkwavu baramvura ndakira ariko iyo ntinda nari gupfa kuko nari namaze kubyimba ntahumeka ari ukunterura”.
Habimana Juvenal utuye mu kagali ka Rugomo, umudugudu wa Kageyo, Umurenge wa Nasho avuga ko nubwo bataregerezwa amavuriro biyambazaga abagombozi, ariko aho bamaze kwegerezwa amavuriro babicitseho ubu bihutira kujya kwa Muganga.
Ati” Kuva kera inzoka zahoraga ziturya, tukigombora dukoresheje imiti ya Kinyarwanda,kuko amavuriro yari ataraza aho amavuriro aziye ubu tuza kwa muganga bakaduha imiti tugakira, gusa gukira vuba biterwa n’inzoka yakuriye kuko hari izifite ubumara bukaze, nizidafite ubumara bukaze cyane, ariko uwivuje ntabwo yapfa”.
Imani Basomingera uyobora Ikigo nderabuzima cya Murindi mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe avuga ko ubukangurambaga bwakozwe mu baturage bwatanze umusaruro kuko batakijya kwigomboza mu kinyarwanda igihe barumwe n’inzoka
Ati” Duhura nabaje kwivuza barumwe n’inzoka tukabavura kuko ubukana bw’inzoka ziri muri aka gace buri ku rwego rwo hejuru kuko 95% bavurirwa ahangaha bakanakira. Mbere bajyaga kwigomboza ariko twagiye dukora ubukangurambaga dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima tukabakangurira kureka kwivuza magendu kuko hari abajyaga baza bakererewe bikabaviramo ibindi bibazo ubu basigaye baza. Nko muri Werurwe 2023 twakiriye abantu 7 mu kwezi kumwe barumwe n’inzoka”
Nathan Hitiyaremye Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)nawe yabigarutseho agaragaza ko umwanzuro mwiza ari uko uwariwe n’inzoka yihutira kugana kwa muganga.
Ati” Umuntu iyo arumwe n’inzoka ntabone ubutabazi bwihuse bishobora kumuviramo urupfu, iyo abaganga bo ku bigo Nderabuzima batamushoboye bashobora no kumwohereza ku Bitaro. Nta muntu wagombye gupfa yishwe no kurumwa n’inzoka kuko ibyangombwa byose leta yarabiteganije, nuwagira ikibazo cyo kugera ku Bitaro yahamagara imbangukira gutabara”.
Nathan akomeza avuga ko hakenewe gukomeza ubukangurambaga mu baturage bagasobanurirwa ko abagombozi batavura uwarumwe n’inzoka ahubwo yihutira kugera kwa muganga.
Ati”Ni ukubwira abaturage ko abagombozi batavura indwara yo kurumwa n’inzoka zo mugihuru, abazivura ni kwa muganga honyine ,niho baba bazi ingano y’imiti bari butange, iminsi bari buyitange, bakanamenya n’uko bafasha uwagize ikibazo.”
Mu umurenge wa Nasho abarumwe n’inzoka mu mwaka ushize wa 2023 bari 12 naho mu karere kose ka Kirehe abantu barumwe n’inzoka bagera kuri 55.
Mukanyandwi Marie Louise