Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka bishimira uruhare rw’amadini mu kwimakaza isuku

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka bishimira uruhare rw’amadini mu kwimakaza isuku

Abasigajwe inyuma n’amateka  bo mu murenge  wa Mudende, Akarere ka Rubavu bavuga ko nyuma  yo kwigishwa ijambo  ry’Imana basanze ari ngombwa  kugira isuku kuri roho no ku mibiri.

Bigirimana Jean Marie Vianney wo mu kagari ka Bihunge  avugako  itorero ry’abavandinwe  ryabafashije kubona  ubwiherero bwiza  bituma baca ukubiri  n’indwara zikomoka ku mwanda

Yagize ati: ” Mbere twari abantu bagenda bituma mu bisambu dukwiza umwanda hose, ariko kuri ubu twituma ahantu heza twahoraga turwaye inzoka zo mu nda  ,abana inda zaratumbye  turashimira ndetse n’imiyoborere myiza ya Paul Kagame.”

Nyirabikari Jacqueline we asanga  kuba amadini agira uruhare mu kwimakaza isuku  ari  kimwe   mu byatumye  babana n’abaturanyi mu mahoro  kuko barwazaga abana buriguhe bakagira ngo ni ibindi bitari umwanda.

Yagize ati: ” kubera kutamenya inkomoko y’indwara zitadusibagaho twahoraga dukeka ko baturogeye  nyamara ari inzoka  zatuzengereje. Ubwiherero kimwe  no gukaraba  mu ntoki byatumye indwara z’ikomoka ku mwanda zigenda  zigabanuka aha dutuye hose wasangaga ari umwanda aha hose  mu bisambu bya hano  duturiye kandi umunuko wari wose.”

Umushumba w’iri torero ry’abavandimwe mu Rwanda Rev Pastor Etienne Nsanzimana avuga  ko nyuma y’imyaka irindwi bamaze bateganya gufasha urubyiruko cyane kuko arirwo ruzita ku babyeyi,kugira ngo n’isuku ikomeze isagambe.

Yagize ati: “Uruhare rwacu  nk’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rubavu twabafashije kumva no kwemera gukaraba, kumesa kugira ngo bajye guterana n’abandi basa neza. Mu myaka yashize umuntu yashoboraga kumara icyumweru atoga ariko ubu baroga bakajya mu bandi banezerewe, ibi byose bigaterwa no kuba barahawe amazi meza.”

Pastor Etienne Nsanzimana avuga ko uruhare rw’abanyamadini ari ingenzi cyane

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC Nathan Hitiyaremye akaba ashinzwe guhuza ibikorwa bya NTD-WASH, avuga ko impinduka zishoboka kandi zikihuta iyo abanyamadini bafashe  uruhare mu guhindura  inyumvire y’abaturage.

Yagize ati” Uyu mudugudu ni urugero rw’ibishoboka wari ufite ikibazo kijyanye n’umwanda nta bwiherero bafite nta mazi bafite bituma ku musozi badafite umuco wo gukaraba intoki. Twahisemo hano ngo twereke n’abandi ko umuntu ashobora kugira aho ava akagira n’aho agera ibigizemo uruhare.”

Hitiyaremye Nathan avuga ko uyu Mudugudu ari urugewro rw’uko kurwanya umwanda bishoboka.

Akomeza agaragaza ko ubuyobozi bw’itorero bwabahaye inyigisho zitandukanye barazakira, kugira ngo bahashye izi ndwara ziterwa n’umwanda ,aho agaragaza ko ubwabo batari kubishobora hatabayeho ubufatanye n’abafatanyabikorwa.

Ubu ni ubumwe mu bwiherero aba baturage bubakiwe.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 90% by’indwara umuntu ahura nazo ziba  zikomoka   ku mwanda.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here