Aya ni amagambo yavuzwe n’umwe mu baterankunga ba Gasore Serge Foundation, mu muhango wo gufungura ikibuga cyo gukabirizamo inzozi (The field of Dreams) giherereye mu ishuri ryashinzwe na Gasore Serge.
Ni umuhango wabereye ku ishuri riherereye mu Karere ka Bugesera, ryashingiwe guteza imbere uburere cyane cyane bw’abana b’abakobwa, aho biga ibintu bitandukanye ariko bakibanda cyane ku kunyonga igare ku bakobwa bafite iyo mpano, aho bahabwa imyitozo n’abahanga batandukanye bo mu gihugu cya Israel.
Usibye kunyonga igare, harimo ndetse n’igice cyo gukanika amagare, aho abakobwa bazigishwa gukanika amagare maze bikazabagirira akamaro mu bihe bizaza. Umwe mu baterankunga ba Gasore Foundation w’Umunya-Israel, Sylvan Adams, yavuze impamvu bafashe umwanzuro wo kuza gufasha iyi Foundation.
Yagize ati “Hari abantu bambajije bati Sylvan, kuki wahisemo kujya gufasha abantu bo mu Rwanda, ni iki cyagusunitse kikagukururira kujya gufasha Abanyarwanda, ugashoramo akayabo k’amafranga angana atyo koko Sylvan, ku buryo ubona byagutwaye umutima na roho?”
Ati “Nabasubije ntazuyaje, mbaha ibisubizo mu buryo bubiri. Icya mbere twebwe Abayahudi, ndetse n’Abanyarwanda, twahuye n’akaga ka Jenoside mu kinyejana cya 20. Nabisubiyemo kenshi ko kubera iyo mpamvu twabaye abavandimwe, kandi tuzahora turi abavandimwe ubuzima bwose. Ni na yo mpamvu twagarutse, kandi n’ejo n’ejobundi tuzagaruka, tuze kenshi kuko iki ni cyo kimenyetso cy’ubuvandimwe bwacu ndetse n’itsinda ryacu nk’Abayahudi”.
Yungamo ati “Icya kabiri twe nk’Abayahudi bo muri Isiraheli, tugira ibyo umuco wacu udusaba. Uwo muco wacu rero mu Giheburayo witwa ‘tikkun alam’ (improving the world) ni ukuvuga gusana cyangwa kuvugurura Isi. Ni yo mpamvu rero turi aha kugira ngo tuhakore ibikorwa remezo bifasha abantu kwiteza imbere, gufasha abana mu buryo butandukanye, kuko ubu dufasha abana ibihumbi babiri buri kwezi. Ibyo tuzakomeza kubikora kenshi, kandi kuri njye numva bimpesheje ishema, ndetse tuzakomeza no gukora ibindi byinshi bitandukanye.”
Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Einat Weiss, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, ndetse n’abandi baterankunga batandukanye bo mu gihugu cya Isiraheli.
Gasore Serge washinze iryo shuri, yavuze ko yishimiye cyane urwego rimaze kugeraho ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bimaze gukorwa. Muri ibyo bikorwa, twavugamo nk’ikigo nderabuzima cyubatswe, gufasha abaturage batandukanye kwikura mu bukene n’ibindi.
Ati “Ibi byose tubikesha inama nziza duhora tugirwa na Nyakubahwa Perezidawa wacu dukunda Paul Kagame, udahwema kudushishikariza kwiteza imbere ndetse no kwigira.
Mu kwakira abashyitsi kwabo kandi, icyayi baguha ni ikiba cyakozwe n’abiga muri icyo kigo, ndetse banatangarije ko n’ibyo barya byose biva mu mirima yabo baba bihingiye, mu buryo bwo gushishikariza abana umurimo no kwiteza imbere binyuze mu gukora.
Ikigo cy’amashuri kimaze kugira abanyeshuri bageze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye, kandi uburere bwaho ni ntamakemwa nk’uko ubibonana abana bahiga, usanga ari abana batojwe umuco, kwakira ababagana mu ndirimbo n’imbyino by’umuco nyarwanda.
Umwe mu bana waganiriye n’itangazamakuru, yavuze ko kuba yiga muri iki kigo ari amahirwe akomeye kuko azahakura ubumenyi buzamufasha kubaho mu gihe kizaza, ndetse no kwiteza imbere we ubwe, akanateza imbere Igihugu cyamubyaye.
Titi Léopold
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…