Umukambwe Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, urukiko rwo muri iki gihugu rwamukatiye gufungwa imyaka itanu (5) muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko, amafaranga bivugwa ko yahawe n’igihugu cya Libya ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Bufaransa mu 2007. Icyo gihe Libya yari iyobowe na nyakwigendera Mouammar Kadhafi.
Sarkozy ufite imyaka 70 ubu, akimara gusohoka mu rukiko rwa Paris ku wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, yagize ati “Niba bashaka ko ndyama muri gereza, nzaryama muri gereza ariko nemye”, akaba abaye Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa wa mbere uhamijwe ibyaha ndetse agakatirwa gufungirwa muri gereza.
Icyakora, Nicolas Sarkozy ntiyahise ajyanwa muri gereza ako kanya akimara gukatirwa n’urukiko, ahubwo yasubiye iwe mu rugo, aho agomba kuzongera kwitaba urukiko ku itariki 13 Ukwakira 2025, icyo gihe akaba ari bwo umucamanza azamumenyesha umunsi n’isaha azinjirira gereza.
Iperereza ku byaha bya Sarkozy ryatangiye mu 2013, nyuma y’imyaka ibiri umuhungu wa Kadhafi, Saif al-Islam, amushinje kuba yaratwaye amamiliyoni y’Amayero ya se, kugira ngo amufashe mu bijyanye n’amatora birimo no kwiyamamaza.
Nicolas Sarkozy yayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, akaba ahamya ko ibyo akurikiranyweho bishingiye ku mpamvu zapolitiki.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…