Aya ni amagambo yavuzwe na Bishop Masengo Fidel ubwo yari yatumiwe nk’umuvugabutumwa mugiterane aho hari korari yamurikaga umuzingo wabo wa mbere kuri iki cyumweru Tariki 15/01/2017 ku Itorero rya Assemblies of God .
Aya magambo yayagarutseho ubwo yavugaga ko kuririmbira Uwiteka buri muntu aba afite icyo Uwiteka noneho akaririmba bitewe n’ikiri ku mutima we. Aha yagarutse kumagambo yanditse muri Zaburi 98:1: “Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,kuko yakoze ibitangaza.Ikiganza cye cy’iburyo n’ukuboko kwe kwera yabizanishije agakize.” Muri uyu murongo bigaragaza neza ko ntakwinginga birimo,kuko muri bibiliya hari interuro nyinshi ziba zinginga,ariko uyu murongo wo ugaragaza ahubwo ko kuririmbira Uwiteka ari itegeko.
Aha Bishop Masengo yaboneyeho no kugaruka ku indirimbo nshya: Zaburi 40:1-4
“Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi..Nategereje Uwiteka nihanganye, Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye.Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo, Ashyira ibirenge byanjye ku rutare, Akomeza intambwe zanjye. Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye, Ni yo shimwe ry’Imana yacu, Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka.”
Aha Bishop yagaragaje ko indirimbo nshya yari indirimbo abasirikare baririmbaga bavuye ku rugamba.Ati:
_ Yabaga ari indirimbo nshyashya kuko babaga bahinduye imyumvire,baririmba indirimbo nshyashya z’amashimwe y’uko batabarutse amahoro. Nawe nyuma y’ibihe runaka by’intambara wari urimo ugomba kuririmba indirimbo nshya.
_Yabaga ari indirimbo nshyashya kuko ibihe biba ari bishyashya,Uwiteka abasha abasha kuturemera indirimbo nshya mu bihe bitandukanye.Kuko Uwiteka ariwe nyiri ibihe abasha kuduhindurira ibihe tukabijyamo n’indirimbo nshya.
_Yabaga ari indirimbo nshya kuko ifite injyana nshyashya, Buri ndirimbo igira injyana yayo bitewe n’ibihe urimo (Indirimbo z’ibyishimo,indirimbo z’intsinzi,indirimbo z’urupfu,indirimbo zo gushima,…) Buri gihe urimo ugomba kuririmbira Uwiteka.
_Iyo abasirikare bavaga ku rugamba baririmbaga indirimbo nshya bafite n’ibicurangisho babaga bajyanye nk’iminyago bakuye mubo batsinze, ugomba kuririmbira Uwiteka tumucurangira ibicurangisho byose bishoboka( Aha yagaragaje cyane ko ibicurangisho ari ikintu cya ngombwa cyane ku muririmbyi).
Bishop Masengo yashoje yibutsa ko abaririmbyi ari abavugabutumwa bakomeye kuko babasha kugera henshi cyane aho undi muvugabutumwa wese atagera. Mu magambo ye ati:
“Umuririmbyi ni umuvugabutumwa ukomeye cyane kuko agera kure undi muvugavutumwa atagera: Mubyumba byo kuraramo,mu tubare, muri bus,mu bwiherero,…) Kandi asengera abaririmbyi aho bari hose ngo Imana ibakomereze mu buntu bwayo.
Mukazayire Immaculee.