Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kuvangura udupfukamunwa n’indi myanda biracyari ihurizo.

Kuvangura udupfukamunwa n’indi myanda biracyari ihurizo.

Abakora mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’ibidukikije, bavuga ko udupfukamunwa turi mu myanda yateza akaga, mu gihe  kajugunywe  ahabonetse hose,  kuko bigira ingaruka zikomeye ku bidukikije. Ariko hirya no hino turacyagaragara hamwe n’indi myanda ibora.

Hirya no hino uhasanga imyanda isohorwa mu ngo zitandukanye ngo ize gutwarwa kujugunywa ahabugenewe, udupfukamunwa tuba turimo tuvanze n’indi myanda ndetse n’abashinzwe kuyitwara baza bacuranurira mu modoka itwara imyanda nta kuyitandukanya.

Umwaka ushize wa 2021, Ikigo gikusanya ibishingwe (COOPED), kibifashijwemo n’igishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), bakoze igikorwa cyo kwegeranya udupfukamunwa mu ngo zigize Umujyi wa Kigali, tukajya gutwikirwa ahabugenewe. Icyo gihe hanashyizweho imirongo ngenderwaho igenga imicungire y’udupfukamunwa twakoreshejwe, mu rwego rwo gukumira ko twahumanya abantu n’ibindi bidukikije nk’amazi, ubutaka n’umwuka abantu bahumeka. Iyi gahunda bavugaga ko izagezwa no mu tundi duce tw’igihugu, ariko ubona itarakomeje gushyirwamo imbaraga kuko no mu Mujyi wa Kigali bitagikorwa.

Umuyobozi wa COPED, Buregeya Paulin avuga ko iyi gahunda yakozwe koko ndetse hanagaragara udupfukamunwa twinshi.

Yagize ati ‘’Mu mwaka ushize mu kwa 12 twari twatangiye gutandukanya udupfukamunwa n’indi myanda. Iyo gahunda yararangiye, twaradukusanyije  mu ngo zo mu Mujyi wa Kigali, twabonye  udupfukamunwa tungana na toni zigera kuri eshatu n’igice mu gihe cy’amezi abiri. »

Buregeya akomeza agaragaza ko  bagendaga bigisha abaturage uko bagomba gushyira udupfukamunwa twakoreshejwe ukwatwo, ariko agaragaza ko hakiri ikibazo cy’aho bazajya badushyira, aho avuga ko bamaze kugirana amasezerano kugira ngo bagire aho udupfukamunwa tuzajya duhurizwa, aho umuturage wese yajya ajyana udupfukamunwa twakoreshejwe kuri farumasi imwegereye, noneho tukazatwikwa, bakaba basaba  REMA yabishyiramo imbaraga kugira ngo bizagerweho.

Umuyozobi w’Ishami rishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije  muri REMA Akimpaye Béatha, agira ati ‘Muri rusange, kuvangura imyanda ibora n’itabora ntibirashyirwa mu bikorwa . Yaba mu ngo z’abaturage, Kampani zikusanya zikanatwara imyanda cyangwa se ku bimoteri, umuco mwiza wo kuvangura imyanda ibora n’itabora harimo n’udupfukamunwa ntibiritabirwa ku kigero gishimishije. »

Nubwo batagaragaza uko ubu bukangurambaga bwatangijwe buzakomeza gushyirwa mu bikorwa, bavuga ko butahagaze bugikomeje.

Akimpaye yakomeje agira ati” Nibyo koko ubwo bukangurambaga bwarakozwe, ndetse hakusanywa ibikoresho byifashishwa mu kwirinda covid19 bifite ingano ya hafi toni 3. Bwakozwe hagamijwe gukora ubukangurambaga bwihuse ku buryo bwo gukusanya no gufata neza utwo dupfukamunwa twakoreshejwe ngo tutangiza ibidukikije ndetse tukaba twanakwirakwiza indwara.. »

REMA ivuga ko icyo bateganya ari ugukomeza ubukangurambaga ku bantu batandukanye bigishwa ko badakwiye kujugunya udupfukamunwa ahabonetse hose, ndetse ko imyanda iramutse ivanguwe byarinda gukomeza gukwirakwiza ibikoresho bitabora bigira ingaruka mu kwangiza ibidukikije, banakomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije.

biragaragara ko hari impungenge zo kumenya uko bizagenda kugira ngo udupfukamunwa tutazaba imbogamizi mu kurengera Ibidukikije

Kwambara agapfukamunwa neza ni kimwe mu ngamba zo guhangana na Covid-19. Gusa magingo aya biragaragara ko hari impungenge zo kumenya uko bizagenda kugira ngo tutazaba umuzigo mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije Igihugu kirimo.

Udupfukamunwa turi mu myanda idasanzwe (hazardus)  iyo bwandagaye bitewe nuko harimo ubukoze muri palastiki, bikaba bituma ubutaka, amazi n’ibindi bidukikije bihungabana, kuko ni ibinyabutabire bidashobora kubana n’ibinyabuzima bisanzwe. Ikindi ku buzima, iyo kambawe n’undi muntu gashobora kubamo indwara z’ubuhumekero.

Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko imyanda ikomeye igomba kuvangurwa, gukusanywa no gatwarwa ahabugenewe hakurikijwe amategeko abigenga.

 

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here