Home AMAKURU ACUKUMBUYE EEAR yibutse ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibustwa ko bafite umukoro wo...

EEAR yibutse ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibustwa ko bafite umukoro wo guhangana n’abayipfobya.

Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda ( Eglise Evangelique des amis / Evangelical friends church) ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022 ryibutse abakristo,abakozi,ndetse n’abanyeshuri babo bazize Jenoside.

Itorero ryIvugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda rifite amashami menshi mu bice bitandukanye kuko rikorera mu turere cumi n’umunani rifite icyicaro gikuru mu Kagarama akarere ka Kicukiro. Nk’Itorero ryageze mu Rwada mbere ya Jenoside,  bafite abakristu benshi bazize Jenoside bibuka ndetse bakifatanya n’imiryango yabo.

Uyu muhango umaze kuba ku nshuro ya 5, ubwo bibuka abazize Jenoside ndetse no gufata mu mugongo abacitse ku icumu bari muri iri torero nyuma y’uko byongeye gukunda ko abantu bahurizwa hamwe, kuko hari haciye imyaka 2 bidakunda kubera Covid-19,bavuga ko ari igihe cyiza bagaragariza abacitse ku icumu ko bari kumwe ndetse banabakomeza muri ibi bihe baba bazi neza ko bitoroshye.

Maniraguha Solange, umwe mubafite abe bibukwa uyu munsi, akaba ari nawe wayoboye umuhango.

Umuvugizi w’iri torero Rev Past Mupenda Aaron avuga ko nubwo uyu munsi bibuka abari abakristu babo bazize uko bavutse ariko bazirikana n’abanyarwanda bose muri rusange.

Yagize ati” Ntabwo uyu munsi twibuka gusa abari abakristu bacu bishwe muri Jenoside, ahubwo twibuka n’abandi banyarwanda bose, tubifuriza iruhuko ridashira, kuko nkatwe bakristu twizera ko aho bagiye ari heza.Tuzabasanga.”

Rev Past Mupenda yakomeje agaragaza ko gukumira ko iby’abaye bitazongera kuba ari inshingano ya buri munyarwanda muri rusange ndetse n’umukristo by’umwihariko. Aho yasabye abakristu kureka urumuri rwabo rukamurikira n’abari mu mwijima.

Rev Past Mupenda Aaron asaba ko nk’abakristu bagomba kureka urumuri rwabo rukaka, rukamurikira n’abari mu mwijima.

Ati” Nk’itorero dufite inshingano zo kurwanya, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bimwe twibwira ko ari inshingano z’abanyapolitiki, hoya ni inshingano z’itorero.  Umuntu wese ufite umugambi wo gupfobya Jenoside, umuntu wese ufite umugambi wo guhembera amacakubiri ni inshingano z’itorero ni inshingano za buri munyarwanda wese, kugira ngo uwo muntu tumwamagane. Urumuri rwacu rumurike. Tuvuge ukuri mu buryo bwose bushoboka, kugere no kubantu bose batandukanye, kugira ngo n’abatazi ukuri bakumenye.”

Rev Past Mupenda yanagaragaje ko nk’itorero bafite inshingano zo kuba hafi Abacitse ku icumu babahumuriza, babihanganisha, babafata mu mugongo, ndetse banabaremera, bakomeza kubaba hafi mu buryo bwose Imana ibibashoboza nk’itorero.

Ibi kandi byagarustweho na Uwiragiye Geneviève uhagarariye ihuriro ry’Abacitse ku icumu muri iri torero aho avuga ko ashimira itorero ryabo kuba bababa hafi.

Yagize ati” Ibikomere ntitwabikize. Ari iby’umubiri n’umutima turacyabifite. Ariko turashimira itorero ryacu ko batuba hafi iteka ndetse kuba riduha umwanya wo kwibuka no kwunamira abacu, n bakabana natwe kuko uyu munsi aba ari umunsi ukomeye ku buzima bwacu.”

Uwiragiye Geneviève ati” Ibikomere ntiturabikira, ariko tubashimira ko mutuba hafi”

Uwiragiye yakomeje asaba ko Itorero ryakomeza kubararikira abakristu kujya baza ari benshi bakabafata mu mugongo kuko uyu aba ari umwanya wo kugaragariza abantu ko babari hafi. Aho yanashoje ashimira Inkotanyi ko zakoze cyane kuza guhagarika Jenoside rikabasubiza ubuzima.

Umwanya w’ubuhamya wakoze ku marangamutima y’abantu benshi…

Muteteri Francine usengera muri iri torero warokokeye I Nyamata nyuma y’uko abenshi bo mu muryango wose bari bamaze kubica, akaba ariwe watanze ubuhamya asangiza abantu inzira y’umusaraba yanyuzemo, aho abantu benshi bafashwe n’amarangamutima y’agahinda kubera uburemere bw’urugendo yanyuzemo.

Yagize ati” Mu bintu byadukomereye cyane ubwo babaga bamaze kwica bamwe bagapfa abandi ntibacikane, ni “inyota”. Byageze aho bamwe bagifite akuka babonaga njyewe ndi muzima mu mirambo, bakajya bampamagara bose icyarimwe ngo mbahe amazi yo kunywa. Ariko kuko ntaho nari kuyakura, naje kwigira inama n’abandi agatima kari kagitera ko twadaha amaraso kuko ariyo yatembaga, inyota ntiyashiraga neza, ariko nibura wumvaga upfuye guhembuka gake.”

Muteteri Francine ati” Nari umukobwa wa 2 wa papa, yaranteteshaga cyane niyo mpamvu yari yaranyise Muteteri. Bakomeze baruhukire mu mahoro n’abandi bavandimwe banjye benshi mbibuka iteka.

Muteteri ubu ugifte ikanzu ya kontoni ( imyenda y’ubururu abana biganaga mu mashuri abanza)yari yambaye muri Jenoside, avuga ko yagize Imana kuba akiyifite kuko ayibika neza nk’ikimenyetso kimwibutsa amateka ashaririye yanyuzemo. Iyi kanzu Muteteri avuga ko nyuma yo kumunukiraho kubera amaraso yari ayuzuyeho yaje kwigira inama yo kujya mu mirambo agashakamo uwaba afite umwenda wamukwira kugira ngo ahindure iyo kontoni ngo agabanye nibura kunuka, ubwo aribwo yahinduye umwenda yambara iy’uwapfuye ariko akomeza kugendana ya kontoni ye.

Muteteri agaragaza kontoni bakoranye inzira y’umusaraba nk’urwibutso rw’amateka.

Yakomeje agira ati” Inzira y’umusaraba nanyuzemo muri Jenoside sinzi ko nayivuga ngo nyisoze nonaha kuko ni urugendo rurerure. Gusa ndashima Imana kuko nubwo hari abacu benshi bapfuye, ariko Imana yemeye ko twebwe tuba tukiriho, kandi itorero ryacu rituba hafi rikatubera ababyeyi ndetse  n’abavandimwe.

Depite Murebwayire Christine wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango nyuma yo kugaruka ku mateka yaranze Urwanda guhera mu gihe cy’ubukoroni kugeza muri Mata 1994, agaragaza uko babagaho kera mu mahoro no mubwumvikane, muguhuza no gusangira,hanyuma mu mwaduko w’abakoroni bakazana amacakubiri mu banyarwanda kugeza aho baje nabo kubisobanukirwa ko koko baba badahuje ubwoko, kugeza ubwo bafashe abanyarwanda bamwe babita ibikoko( inyenzi,inzoka,…) ndetse bagafata umwanzuro ko bakwiye gutsembwa bagashiraho aribyo byabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

Depite Murebwayire Christine asobanura amateka yaranze u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Aho yakomeje atanga ubutumwa bw’uko buri munyarwanda afite inshingano zo guharanira ko Jenoside itazongera ukundi. Anihanganisha ababuze ababo basengera mu Itorero ry’Inshuti.

Yagize ati” Francine, komera kandi n’abandi bose ndabihanganishije. Itorero ndarishimiye cyane kuba bafata umwanya nk’uyu wo kwibuka no kwifatanya n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Inshingano yo guharanira ko bitazongera ni iyacu twese”

Hacanywe urumuri nk’ikimenyetso cy’icyizere.

Ku Itariki ya 3 Mata Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangaje ko  Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa nk’uko byakorwaga mbere, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse imihango ntizarenza amasaha abiri.

Andi mafoto yaranze uyu muhango:

Abapasteri n’abayobozi batandukanye bo mu Itorero ry’Inshuti bari bitabiriye uyu muhango.

Imwe mu makorari yo kuri iri Torero baririmbye muri iki gikorwa cyo kwibuka.
Abenshi bafite ababo bibukagwa by’umwihariko muri iri torero
Hafashwe umunota wo kuzirikana no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Urubyiruko rwitabiye umuhango binafasha mu bikorwa bitandukanye, ndetse batambutsa n’ubutumwa bwo kwunamira abazize Jenoside.

Rev Past Mupenda ashyira ururabo ku rwibutso.

 

Uwiragiye uhagarariye Abacitse ku icumu ari kumwe na bagenzi be bashyize indabo banunamira ababo bibukwa none.
Abapasteri bashyira indabo ku Rwibutso.
Hafashwe n’ifoto y’urwibutso kuri uyu munsi.
Urwibutso rwubatse hirya gato y’urusengero
Indabo zitandukanye zari zateguwe zo gushyira ku Rwibutso.

 

 

Depite Christine akongeza urumuri rw’icyizere muba Pasteri.

Hari itsinda rya HROC (Healing and Rebuilding our Communities) rifasha abahuye n’ikibazo cy’Ihungabana.

 

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here