Home AMAKURU ACUKUMBUYE #Kwibuka30: Hamuritswe igitabo kizafasha kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri

#Kwibuka30: Hamuritswe igitabo kizafasha kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri

Igitabo cyanditswe n’umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney cyiswe” Gusobanurira urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ” kizaba imfashanyigisho nziza izafasha gusobanurira abana amategeko ya  Jenoside mu buryo bukomeye kandi bworoshye .

Iki gitabo kandi kije kunganira ubundi buryo REB yatangiye bwo kunoza ubumenyi bw’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 no kubaka umuco w’amahoro mu rubyiruko rwiga mu mashuri REB ifite mu nshingano.

Rurangwa Jean Marie Vianney wanditse iki gitabo avuga ko cyorohereza urubyiruko rwo mu mashuri kumva amateka, kikazanafasha ababyeyi gusubiza abana ibibazo bajyaga bababaza ku mateka bakabiburira ibisubizo.

Ati” Urubyiruko muri 2019 rwansabye kubandikira igitabo cyabasobanurira noside mu buryo bworoshye, naragiye nkora ubushakashatsi ngerageza kubushyira mu mvugo yoroshye nkoresheje ubuhanga mfite mw’ikinamico mfata umubyeyi w’umwarimu uzi Jenoside wanize amateka tukajyana urubyiruko kunzibutso zitandukanye, twavayo tukicara bakamubaza ibibazo akabasobanurira,   Iki gitabo nanditse ni uburyo bwiza bwo kugira ngo nkangurire ababyeyi kuganiriza abana babo kuri Jenoside kuko  nasubije ibibazo ababyeyi bajya babazwa bikabananira, iki gitabo rero kirimo ibisibuzo  ababyeyi cyangwa abarimu bajya babwira abana”.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB) Dr. Mbarushimana Nelson avuga ko iki gitabo kizunganira integanyanyigisho zabo mu kurushaho kumva neza amateka ya Jenoside.

Ati” Mu nteganyanyigisho yacu ishingiye ku bushobozi tuba dukeneye ibindi bitabo byunganira integanyanyigisho yacu, iki tukaba twaragihisemo nk’igitabo kizunganira abarimu bacu bigisha abanyeshuri biga ndetse n’ababyeyi mukurushaho kumva neza amateka ya jenoside yakorewe abatutsi ndetse bikavamo n’imbaraga zo kubikumira kugira ngo bitazongera”.

Hari ibikorwa byagiye bikorwa mu myaka yashize mu nshingano nka REB ifite ku rwego rw’Igihugu, uburezi nabwo bwagize uruhare mu gutiza umurindi no kuvangura mu banyeshuri bituma nyuma ya Jenoside Minisiteri y’uburezi itangira kuvugurura integanyanyigisho havanwamo ibika n’imitwe byahemberaga urwango mu banyarwanda aho wasangaga mwarimu yigisha ahagurutsa bamwe abahamagara mu moko yabo, ibyo bikaba bitakirangwa mu nteganyanyigisho  kuko Jenoside ikirangira byahise bivugururwa.

REB ifite gahunda yo guhugura abarimu bigisha amateka muri rusange n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko hashingiye kuri raporo zitandukanye kuko nyuma ya Jenoside bitari byoroshye kwigisha amateka, ariko uko imyaka ishira hari intambwe yatewe ku buryo amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi yigishwa.

 

Mukanyandwi Marie Louise

NO COMMENTS