Indwara ya Bilariziyozi (Schistosomiasis), iri mu ndwara zititaweho, nyamara abashakashatsi bagaragaza ko ari indwara ikomeye, kuko uretse no kwangiza inyama zo munda, iyo itavuwe kare,yaviramo umuntu urupfu.
Indwara ya Bilariziyozi (Schistosomiasis) ni indwara iterwa n’akayoka gatoya cyane kaba mu mazi atemba, umuntu yandura iyo utwo tuyoka dutoya tugiye k’umubiri we. Iyi ndwara uburyo yanduramo usanga biterwa n’umwanda uturuka mu bantu baba bitumye cyangwa banyaye ku gasozi cyangwa mu gishanga noneho wa mwanda ukamanuka mu mazi kugeza ubwo amagi ya ya nzoka arekura agakoko kakajya kororokera mu kinyamujonjorerwa.
Ikinyamunjonjorerwa kibika agakoko kanduza indwara ya Bilharziose kugeza kabashije kugira ubushobozi bwo gusohokamo kakajya mu mazi gashakisha umuntu kinjira mu mubiri. Iyo kageze mu mubiri gakomeza kakajya gutura mu mwijima cyangwa mu miyoboro mito y’amaraso yo hafi y’amara. Ni indwara zizahaza abazirwaye ndetse hari n’abo zihitana.
Izikunda kwibasira abana cyane ni nk’inzoka zo mu nda na Bilariziyoze zibangamira imikurire y’abana ku buryo byongera umubare w’abarwara bwaki n’abagwingira kubera ko zituma ibyo umwana ariye bitamuyoboka.
Uko abaturage bumva iyi ndwara….
Bamwe mu bahinzi bahinga mu gishanga cya Walufu mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Gatsibo, Akagali ka Manishya , bemera ko hari amakuru bafite kuri iyi ndwara, gusa bakemeza ko bigaragara ko kuyirinda bigikomeye, kuri bamwe
Muhoza Marcel twasanze muri iki gishanga ahingamo yagize icyo avuga ku makuru azi y’iyi ndwara.
Yagize ati” Batubwira ko dushobora kwandurira inzoka zo munda mubyo turya cyangwa se mu mazi mabi, cyangwa se nk’uku tuba turi mu gishanga kuko tuba dukandagiye mu mazi duhinga zishobora kwinjiriramo zikajya munda.
Ku kijyanye no kwirinda izi nzoka yagize ati” Kuzirinda izi zo mugishanga biba bigoye ,kuko kwinjira mu mubiri bishoboka cyane, kuko nta bote tuba twambaye”
Sinjyemutoni Constance avuga ko hari ahakigaragara ku misozi aho bitumye, kandi umuntu ashobora gukandagiramo atabibonye bikaba byahita bimutera iyo ndwara.
Yagize ati” Erega kwituma ku musozi nabyo byadutera uburwayi kuko hari igihe ukandagiramo utabibonye kandi wambaye ibirenge . Koko uwo mwanda ukaba watera uburwayi, cyangwa imvura yagwa ikamanura uwo mwanda mu gishanga kandi duhinga mu bishanga twambaye ibirenge“.
Mukashyaka Vestine umujyanama w’ubuzima wo mu Umudugudu wa Manishya, Akagali ka Manishya, Umurenge wa Gatsibo nawe yagarutse ku ingaruka zo kwituma ku gasozi no mubishanga.
Yagize ati” Izi nzoka zo mugishanga za Bilariziyoze mbona ziterwa n’uko tujya mu bishanga uko twishakiye, ahanini hari no kuba hari abituma kugasozi imvura yagwa ikamanura umwanda ikawushyira mu gishanga kandi wenda numwe wahitumye yari afite iyo nzoka ya Bilariziyoze ikaba irakwirakwijwe.”
Icyo ubuyobozi busaba abaturage
Mukashyaka Vestine umujyanama w’ubuzima wo mu Umudugudu wa Manishya, Akagali ka Manishya, Umurenge wa Gatsibo yakomeje agaragaza ko abaturage bagomba gucika kuri uyu muco, kugira ngo iyi ndwara idakomeza gukwirakwizwa.
Yagize ati” Turasaba abaturage kugira ubwiherero ntibitume kugasozi kugira ngo imvura itazamanura mu bishanga uwo mwanda ugakwirakwiza iyo nzoka”.
Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC asaba abaturage kutajya bituma mu bishanga kuko byabashyira mu byago byo kurwara indwara ya Bilariziyoze
Yagize ati” Twabakangurira ko ari ikibazo, abaturage ntibakabaye baza mugishanga ahubwo bakoresha ubwiherero bwiza bwabugenewe kugira ngo igishanga kidakomeza kugenda cyandura”.
Mu bushakashatsi buheruka, bwasanze utugari turenga 1000 mu Gihugu hose turimo Bilariziyoze, mbere hari utugari twari munsi ya 600 tuba turi mubyago by’uko bashobora kuyandura, aho hari ibishanga, amazi y’ibidendezi, ibiyaga… kuko iyi ndwara iyo yinjijye mu mubiri ishobora kwangiza umwijima, byatinda byagera kure bikaba byanatera kanseri umuntu bikamuviramo no gupfa.
Kanda hano ubone n’izindi nkuru zacu mu mashusho
Gusa kwirinda birashoboka, aho abantu bagirwa inama yo kwambara bote n’uturindantoki igihe bari mu murima, hakazamo no kurinda abana kwidumbaguza mu biziba, kuko bigabanya kwandura.
MUKANYANDWI Marie Louise