Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu itumba rya 2025, hateganyijwe imvura iri hasi gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa.
Ni amakuru y’iteganyagihe Meteo Rwanda ivuga ko aba yizewe ku kigero kiri hejuru ya 75%.
Iki kigo cyagaragaje ko igihembwe cy’imvura y’itumba, ni ukuvuga hagati ya Werurwe-Gicurasi 2025 giteganyijwemo imvura iri hasi ya milimetero 250 na 550, iyi mvura ikaba iri hasi gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu itumba kuko iba iri hagati ya 250 na 650.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko n’ubwo haba hatangajwe iteganyagihe ry’igihe kirekire hatangwa n’andi makuru y’igihe kigufi.
Ati” Iyo minsi yose y’igihembwe ntabwo yamvura ya ziriya milimetero tuvuga zizagwa kuburyo bungana iminsi imwe, hazaba harimo imicyo, hazaba harimo n’ iminsi ifite imvura nkeya n’iminsi ifite imvura nyinshi icyo gihe niyo mpamvu dusaba buri wese gukurikira nandi mateganyagihe yunganira iri ryaba iry’ ukwezi cyane cyane iry’ iminsi icumi uko iteye, muri iyi minsi icumi dufite imvura nyinshi dufite n’ imicyo bigahita biguha amakuru yunganira ayari yagendeweho n’ igenamigambi ry’igihembwe”.
Umuyobozi wa Meteo Rwanda avuga ko bifuza ko iteganyagihe ry’igihe kirekire ryava ku ku ijanisha ririho rikazamuka.
Ati “Kuri ubungubu iteganyagihe ry’igihe kirekire ni iry’amezi 3 riri hejuru ya 75% turifuza ko bigera muri 80% kuko hari ayo dufite ya 83% iteganyagihe ry’ umunsi 1 kugera ku minsi 10, ariko naryo turashaka kurizamura, mwakwibaza ngo hakorwa iki? Igikorwa ni ugukomeza kujyana n’ ikoranabuhanga no kwigisha abantu benshi bashoboka”.
Aimable akomeza avuga ko Meteo Rwanda bagira uburyo bwo kuvugana n’abahinzi haba kuri telefone cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ati” Tugira uburyo butandukanye bwo kuvugana n’ abahinzi hari abahamagara tuba dufite imibare yabo, icyambere batubwira aho baherereye n’ amakuru bakeneye ayariyo, burigihe rero dusesengura ibyo baduha, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga baratwandikira tukabasubiza. Ibibazo bikunze kugarukwaho akenshi ni 2 ikiciro kumwe kiba gisobanuza amakuru, ikindi kiciro gikeneye amahugurwa kugira ngo hakoreshwe ayo makuru, ariko ibyo batubwira urebye ubutumwa bandika nk’iyo umuntu akeneye akabona mubyo umushubije harimo ibyo atishimiye, kandi na none ntabwo twayimubwira tutayibona, ibyo rero byarabaye cyane cyane mu gihembwe gishize abantu wasangaga hose babaza ngo izagaruka ryari? Igisubizo twamuhaga twamwerekaga iminsi iri imbere akenshi dukoresheje iteganyagihe ry’ iminsi 10 tukamubwira tuti “wenda iminsi 2 ahantu uri imvura irongera iboneke”, hari abumva ko hari icyo wakora ya minsi 2 ikaba umwe. Ikiciro cya 2 ni abakubwira nka gahunda afite ugasanga ntihura n’ imiterere y’ icyo gihembwe wasanga bidahura bigasaba ko umubwira ibindi asabwa gukora, niba akeneye wenda guhinga igihingwa gisaba amazi menshi ugasanga muri icyo gihembwe iyo mvura ntihagije umubwira kwitegura no kuzavomera”
Iteganyagihe rigaragaza ko imvura y’itumba izatangira kugwa hagati ya tariki 10 na 20 z’ukwezi kwa 2 ikazatangira gucika hagati y’itariki ya 10 na 20 Gicurasi 2025.
Iteganyagihe ry’igihe kirekire riba ryizewe ku kigero kiri hejuru ya 75% na ho iry’umunsi 1 kugera ku 10 ritanga amakuru nyayo ku kigero cya 83%.
Mukanyandwi Marie Louise