Categories: Imikino

Mexique yatsinze Afurika y’Epfo mu mukino ufungura Igikombe cy’Isi 2026

Ikipe ya Mexique yatangiye neza iri rushanwa itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wo mu itsinda rya mbere wabaye ku wa Kane tariki 11 Kamena 2026, Mexique iri no mu bihugu bitatu byakiriye Igikombe cy’Isi 2026, ikaba yahaye ibyishimo abafana biganjemo abo muri icyo gihugu.

Ni umukino watangiranye imbaraga, buri kipe ishaka kwigaragaza ku mu mukino wa mbere, ariko ku munota wa cyenda Mexique ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Quinones ahawe umupira na Erik, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 67 Mexique yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Raul Jimenez, umukino urangira ku ntsinzi ya Mexique y’ibitego 2-0.

Uyu mukinoutari woroshye waranzwemokugarira cyane ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, watangiye saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, Afurika y’Epfo yawubonyemo amakarita abiri atukura arimo iyahawe Sithole ku munota wa 49, ndetse na Themba Zwane ku munota wa 84.

Ntibyarangiriye aho kuko Mexique na yo yabonye ikarita itukura yahawe Contes ku munota wa kabiri muri irindwi y’inyongera, bigaragara ko umukino wari urimoihangana rikomeye.

Undi mukino wabaye muri iryo joro wahuje Repubulika ya Czech na Koreya y’Epfo, aho Koreya y’Epfo yavuye inyuma itsinda Repubulika ya Czech 2-1, ibitego byose uko ari 3 bikaba byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.

Iyi mikino yatangijwe n’ibirori bikomeye byaririmbwemo n’abahanzi batandukanye bayobowe na Shakira, waririmbye indirimo Dai Dai, barayibyina karahava, ibirori bibereye ijisho byashimishije benshi.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

5 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

13 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago