Categories: Ibidukikije

Minema yahaye umwitozo abagize komite z’imicungire y’ibiza uzabafasha guhangana mu gihe baterwa nabyo

Mu bihe bitandukanye Akarere ka Rubavu kagiye gahura n’ibiza by’ubwoko bunyuranye bigatwara ubuzima bw’abaturage ndetse bigasenya inzu z’abaturage, ibikorwaremezo n’indi mitungo ikahangirikira. Muri icyo gihe cyose, hagiye hakenerwa ubutabazi bwihuse kugirango ubuzima bw’abahuye nibyo biza bukomeze.

Ibi byatumye abagize komite z’imicungire y’ibiza ku rwego rw’akarere n’ab’ Imirenge ikunze kwibasirwa n’ibiza bahabwa umwitozo w’ubutabazi na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa byUbutabazi [MINEMA] mu rwego rwo kwitegura guhangana nabyo, ni umwitozo bavuga ko usize biteguye gutanga ubutabazi aho bwakenerwa hose.

Umwe mu bagize komite z’imicungire y’ibiza wahuguriwe iki gikorwa, agaragaza ko bungutse byinshi bishobora kubafasha mu gihe haba habaye Ibiza. Agira ati:” Byongeye kutwereka ko dukwiye kugira n’igitabo kigaragaza iby’umurimo ukora igihe cyose habaye Ibiza. Ikindi bitwunguye ni uko turushaho gukomeza kwitegura mbere yuko ibiza biba”.

Mulindwa Prosper uyobora akarere ka Rubavu, yavuze ku kamaro k’umwitozo bahawe wo kwitabara igihe habaye Ibiza

Yagize ati:” Ni umwitozo wakorwaga nkaho ibiza byabaye kugira ngo twisuzume turebe ko buri wese ari mu mwanya we, turebe ko abantu bose bahari, abo twatekerezaga badahari tubasimbuze hakiri kare kuburyo ibiza biramutse bije byasanga twese twiteguye.”

ACP Egide Mugwiza Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi [MINEMA], yavuze ko akarere ka Rubavu n’ubwo gakunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye, bibaye ngombwa iyi Minisiteri yiteguye gutanga ubutabazi bwihuse ku buryo buhagije.

Ati:” Duhora twiteguye iyo turi muri ibi bihe nk’ibi. N’uyu mwitozo ni kimwe mu kwitegura. Iyo dukoze umwitozo nk’uyu biba biratagaza ko tugira ngo abantu bose bitegure… kugira ngo hagize ikiba babe bashyize hamwe, bazi icyo gukora mu gihe gikwiye.”

Akarere ka Rubavu gakunze kwi basirwa n’ibiza bitandukanye birimo, imyuzure yatewe n’umugezi wa Sebeya, iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, imitingito n’ibindi…..

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago