Categories: Politiki

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2026, yeguye kuri uwo mwanya yari ariho kuva muri Nyakanga 2024, ndetse anavuga ko ko ahita yegura ku mwanya wa Perezida w’ishyaka ry’Abakozi (Labour Party).

Ibi bibaye nyuma y’igihe kinini uyu wari umuyobozi wa Guverinoma y’u Bwongereza, ari ku gitutu gikomeye cyo mu rwego rwa politiki, aho cyanongerewe ubukana no kuba iri shyaka yari ayoboye, ryaratsinzwe amatora yo mu nzego z’ibanze yabaye mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka.

Bibaye nanone nyuma y’uko Abaminisitiri bari bamushyigikiye bari bamaze iminsi begura, bagamije kumugaragariza ko batishimiye ubuyobozi bwe.

Starmer yavuze ko ibyemezo byose yafashe kuva yajya ku butegetsi, byari bigamije gushyira imbere inyungu z’Igihugu cye kandi akunda.

Keir Starmer yeguye

Yunzemo ko Minisitiri w’Intebe mushya azajyaho mbere y’uko Inteko iterana muri Nzeri 2026, bivuze ko azaguma mu nshingano kugeza uteganyijwe kumusimbura abonetse.

Uhabwa amahirwe yo gusimbura Starmer ni uwitwa Andy Burnham, umwe mu bakomeye muri Labour Party.

U Bwongereza bwakunze kugira impinduka za hato na hato mu buyobozi bwabwo, kuko mu myaka 10 yonyine ishize, bwayobowe na ba Minisitiri b’Intebe batandatu, kandi bose bagendaga begura bitewe n’impamvu zitandukanye, ahanini zishingiye kuri politiki.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

2 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

10 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago