Categories: Imikino

Volleyball: Kepler na Kenya Pipeline zegukanye irushanwa ryo #Kwibuka32

Ikipe ya Kepler VC yo mu Rwanda, ni yo yatwaye igikombe mu bagabo cy’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT), itsinze APR VC amaseti 3-0 (25-22, 28-26, 25-21), mu gihe ikipe ya Kenya Pipeline VC ari yo yegukanye igikombe mu bagore, nyuma yo gutsinda APR WVC amaseti 3-0 (25-17, 25-20, 25-15).

Iyi yari imikino ya nyuma y’iri rushanwa yabaye ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2026, yombi ikaba yabereye kuri Petit Stade i Remera.

Mbere y’iyi mikino ya nyuma, habanje imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, aho Police VC mu bagabo yatsinze REG VC amaseti 3-1 (25-22, 25-25-17, 20-25, 29-27), naho mu bagore Police WVC itsinda Kepler WVC amaseti 3-2 (21-25, 25-23, 25-12, 13-25, 11-25).

Umukinnyi w’irushanwa mu bagore yabaye Marian Sokoiyo wa Kenya Pipeline, mu gihe mu bagabo yabaye Wyclif Dusenge wa Kepler, akaba na Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Volleyball.

Kenya Pipeline VC yishimira igikombe yegukanye

Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye ku itariki ya 19 Kamena risozwa ku Cyumweru tariki 21 Kamena 2026, aho ryitabiriwe n’amakipe 6 mu bagore n’amakipe 8 mu bagabo, yo mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda na Benin.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

2 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

10 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago