Mu Budage: Umuganga aregwa kwica abarwayi 15 abinyujije mu gukoresha imiti yica.

Umuganga w’umuderevu wo mu Budage aregwa kwica abarwayi 15 abinyujije mu gukoresha imiti yica. Uregwa afite imyaka 40, akaba yarakoresheje imiti itandukanye kugira ngo yice abarwayi be, aho yahuje imiti “cocktail” ibiri ishobora gutuma umubiri w’umuntu wiyoberanya ugahita upfa mu minota mike.

Abashinjacyaha bo mu Mujyi wa Berlin bavuga ko uyu muganga yakoze ibi mu gihe cy’imyaka ibiri, kuva mu kwezi kwa 9 mu 2021 kugeza muri Nyakanga 2024, akaba yishe abagore 12 n’abagabo 3. Icyakora, abashinjacyaha bavuga ko imibare y’abishwe ishobora kuba irenga iyo.

Uyu muganga, utarabashije gutangazwa amazina ye kubera amategeko akomeye agenga ubuzima bwite mu Budage, ntabwo yemeye ibyo aregwa. Asabwa kuba yarakoreshaga imiti irimo anaesthesia hamwe n’imiti igabanya imbaraga, bitari ku bwumvikane n’abarwayi be, bigatuma ibice by’umubiri bigabanya imbaraga kugeza ku rupfu mu gihe gito.

Imibare igaragaza ko abishwe bari bafite imyaka hagati ya 25 na 94, kandi uyu muganga yakoze muri leta zitandukanye z’igihugu. Mu bihe bitandukanye, uyu muganga akurikiranyweho no gutwika amazu y’abarwayi be ngo afunge inyandiko z’ibimenyetso by’ubwicanyi, ibi bikaba byarabaye inshuro eshanu.

Muri Nyakanga 2024, byatangajwe ko yishe abarwayi babiri ku munsi umwe, umugabo w’imyaka 75, n’umugore w’imyaka 76. Abashinjacyaha bavuga ko uwo muganga yagerageje gutwika inzu y’umugore ariko ntiyabigeraho, akaza kuvuga ko yigeze kujya mu rugo rw´uyu mugore, gusa akaza kumara umwanya munini ntawuraza kumeraba ngo amucyingurire.

Uyu muganga yabanje gukekwa kuba yarishe abantu bane yari afite ku muryango, ariko nyuma y’ubushakashatsi hakomeje kuboneka izindi mfu ziri gutegurwa kubahirizwa na gahunda yo gukuramo imibiri y’abashobora kuba barishwe na we.

Ubu abashinjacyaha bwasabiye uyu muganga guhabwa igihano cya burundu cyo guhagarikwa mu mwuga igihano no kubanza gufungwa igihe kirekire. Aracyafunze kugeza ubu.

Nshuti Honore

Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

41 minutes ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago