Categories: Ubuzima

Mu mezi atandatu abantu 44 barapfuye bazize inzoga zitujuje ubuziranenge

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge, abandi bakunze kwita inzoga z’inkorano, zahitanye ubuzima bw’abantu 44 kuva uyu mwaka wa 2026 watangira, ikibazo iyi Minisiteri ivuga ko gihangayikishije, igasaba abaturage gutandukana na zo.

Ibi biravugwa mu gihe mu mezi abiri ashize mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, abantu batatu bahitanywe n’izi nzoga naho abandi batatu bajyanwa mu bitaro, mu gihe abaturage 100 baherutse kujyanwa mu bitaro mu Karere ka ngoma, nyuma yo kunywa umutobe utujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye kuko ibyo abantu banywa biba ari uburozi bitewe n’ibyo bikorwamo.

Agira ati “Ni icyorezo mu bindi. Kuva uyu mwaka watangira twabaruye abantu 44 bapfuye banyoye izi nzoga twe dufata nk’uburozi, kuko ni uburozi mu bundi. Uretse abapfuye, abari mu bitaro, abahumye…, ni ikibazo gikomeye kuko urebye ibintu abantu bavangavanga, ntiwamenya niba batekereza ko bizajya mu nda z’abantu. Hari amatafari, tineri n’ibindi bibi byica abantu, abandi bikabatera ubuhumyi”.

Yungamo ati “Hari n’ababikora bihitana ubwabo ariko abandi ntibabireke kuko bashaka kungukira ku buzima bw’abantu. Ikibabaje ni uko ababinywa bigenda bibagira imbata, kubyivanamo bikabananira ari bwo binabica. N’amazina yabyo arabyivugira, hari Yewe muntu ni ukuvuga ko ataba akibona agenda akabakaba aho anyura, Dunda ubwonko ni ukuvuga ko mu mutwe biba bikubita, Tunuri n’andi mabi cyane”.

Akomeza avuga ko izi nzoga zibamo isukari nyinshi cyane, ku buryo zigira uruhare runini mu gutera indwara zitandura, zirimo iz’umutima, diyabete, kanseri, umuvuduko w’amaraso, ku buryo zangiza impyiko, bigatuma mu mibare yo kwa muganga mu bantu babiri bitaba Imana umwe aba yazize izi ndwara.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko inzoga zitujuje ubuziranenge ari uburozi mu bundi

Minisitiri Nsanzimana avuga ko kugira ngo ibi bicike, bisaba imbaraga za buri Munyarwanda.

Ati “Ni urugamba twese tugomba kurwana, cyane cyane bihereye ku muturage ku giti cye, inzego z’ubuyobozi, iz’ubuzima n’iz’umutekano zikongeraho uruhare rwazo mu kurinda umuturage. Mwumvise umugabo uvuga ko izi nzoga zahitanye umugore we akamusigira imfubyi, ni ikibazo rero nka sosiyete y’u Rwanda tugomba guhagurukira twese kitari cyarenga inkombe, kuko biratwicira abaturage, byica ubukungu, byica iterambere, kuko umuntu wanyoye ibyo bintu mu gitondo adashobora kubyuka ajya guhinga, n’ufite akandi kazi kakaba karapfuye”.

Imibare iheruka y’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko umugabo umwe kuri babiri anywa inzoga, naho umugore umwe kuri batanu akaba azinywa.

Abantu ntibabujijwe kunywa inzoga, ariko baragirwa inama yo kunywa izo umwijima w’umuntu ubansha gusohora ugakomeza kuba muzima, ariko kandi bakanywa izujuje ubuziranenge, gusa ngo inama isumba izindi ni uko umuntu yazireka.

Jean Claude Munyantore

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

7 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago