Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Rwanda rwagabanyije malaria hejuru ya 80%

U Rwanda rwagabanyije malaria hejuru ya 80%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC gitangaza ko ingamba zo kurwanya malaria zikomeje gutanga umusaruro kuko abayirwara bagabanutse hejuru ya 80%.

Mu myaka ya 2012-2016 mu Rwanda malaria yazamutse iva kubihumbi 200, igera hafi Miliyoni eshanu naho muri aka Karere ka Gicumbi honyine umwaka ushize wa 2022 habonetse abarwayi bagera kubihumbi 9, ariko nta numwe yishe.

Mu mwaka wa 2022 urangira malaria yagabanijwe ikajya munsi y’abarwayi Miliyoni 1,ndetse no kubicwa nayo bavuye kuri 663, bagera kuri 71 mu mwaka wa 2022, ariko gahunda ni ukuyirandura ikagera kuri 0.

Ibi bikaba byatangajwe na Dr, Emmanuel Hakizimana ukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu bijyanye no kwirinda malaria harwanywa imibu, ubwo yari mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa kabiri taliki 25 Mata 2023 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya malaria, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti” Kurandura malaria bihera kuri jye”.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi baganirire n’umunyamakuru wa Ubumwe.com ntibahakana ko malaria itagihari ariko bazakomeza kuyirwanya.

Ntambara Francois yagize ati” Malaria turayirwara, ariko turayirwanya kuko abajyanama b’ubuzima baduha inzitiramibu bakadusanga no mungo bakatwigisha, ubona yaracogoye”

Byiringiro Joseph yagize ati” Malaria iratwishe byahatari, nkatekereza ko impamvu idacika nkatwe dutuye hepfo ku kibaya imibu myinshi iba mu bishanga, ikaturya kuko nta bwirinzi bwo hanze tuba dufite. Nubwo nijoro turara mu nzitiramibu,tukifuza ko abantu dutuye mu gace ka birindi kegereye ibishanga ko twatererwa imiti”.

Nzaramutsuje Donature ni umukecuru ugeze mu zabukuru nawe yagize ati” Ngewe mpora nyirwara nkabona biterwa no kutaduterera imiti mu mazu, kuko nubwo turara mu nzitiramibu, hanze duhura n’imibu kandi niyo itera malaria”

Mukarwego Agnes wo mu Mudugudu wa Nyarubira, Akagali ka Rwesero, Umurenge wa Bukure, muri Gicumbi ukorera ku kigo nderabuzima cya Rwesero avuga ko kuruhwande rw’abajyanama b’ubuzima babona malaria yaragabanutse.

Yagize ati” Byaragabanutse kuko twatangiye tubona Malaria izahaza abantu mu midugudu aho tugiriyeho tugatangira kuvura, yaragabanutse ntabakizahazwa nayo”.

Dr, Emmanuel Hakizimana ukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, mu bijyanye no kwirinda malaria harwanywa imibu

Yagize ati” Aka Karere ka Gicumbi twagahisemo kuko iyo tureba malaria ukuntu igenda ari nyinshi, Gicumbi umwaka ushize yaje ku mwanya wa kabiri kandi twari tuziko nta malaria ihaba, ariko imirenge ikunda kwibasirwa na malaria niri ku nkengero z’ikiyaga cya muhazi, tukaba twagirango tunoze ubukangurambaga aho malaria izamuka, cyangwa isigaye ari nyinshi ugereranije n’ahandi dukora ubukangurambaga”.

Leta y’u Rwanda yihaye umuhigo wo kurandura Malaria burundu mu gihugu bitarenze mu 2030.

Mukanyandwi Mari Louise.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here