Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kiyovu yahawe amahirwe yo kwihimura kuri APR ,ikayitwara byose.

Kiyovu yahawe amahirwe yo kwihimura kuri APR ,ikayitwara byose.

Ikipe ya APR FC iheruka gutwaye igikombe cya shampiona ya 2022 bigoranye, nyuma y’uburangare bwa Kiyovu sports yari ibifite mu biganza byombi igatakaza igikombe mu minsi ya nyuma ya shampiyona.

Kiyovu sports yatakaje ku makipe bitari byitezwe, inganya na Etoir de l’est, Bugesera fc na Espoir.
Kiyovu sports yari yaritwaye neza mu mikino ibanza yatsitariye mu mikino isoza biha amahirwe ikipe bari bahanganye ya APR Fc yo kwegukana igikombe cya shampiona.

Aya mahirwe yongeye kugaruka mu biganza bya Kiyovu sports, aza ari ubwikube kabiri, kuko kuri ubu hashojwe umukino w’umunsi wa 26, kiyovu sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiona mu gihe habura imikino 4.

APR FC yakuyemo marine fc zihuje umubyeyi yerekeza muri 1/2 mu gikombe cy’amahoro.

Ku rundi ruhande kandi, ikipe ya kiyovu sports ifite andi mahirwe yo gucakirana na APR FC mu gikombe cy’amahoro, muri 1/2, igihe Kiyovu sports yaba ikiyemo Rwamagana.

Ni mugihe ikipe ya APR Fc yo yamaze kuba ikatisha itike yo kwerekeza muri 1/2, ikuyemo Marine fc.

Kiyovu sports iheruka igikombe cya shampiona mu kinyagihumbi gishize, iri gushaka uko yatwara igikombe mu kindi kinyagihumbi.

 

NSENGIYUMVA JEAN MARIE VIANNEY

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here