Categories: Imikino

Muhanga: Bashyize imbere siporo idaheza abantu bafite ubumuga

Mu rwego rwo kudaheza abafite ubumuga, mu Karere ka Muhanga ku cyumweru tariki 14 Kamena 2026, hatangijwe Siporo rusange yari yitabiriwe n’abantu bafite ubumuga butandukanye, harimo ubw’ingingo, kutavuga no kutabona ku bubufatanye bw’akarere n’urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’imiryango y’abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, Karangwa François Xavier, avuga ko iyi Siporo igamije kurwanya indwara zidakira zifata abantu zirimo umuvuduko na kanseri.

Ati “Turasaba abafite ubumuga kwisuzumisha izi ndwara bakamenya uko bahagaze, bakanakora siporo kugira ngo babashe kuzirinda”.

Bamwe mu bitabiriye siporo bafite ubumuga  bw’ingingo, bavuga ko iyi siporo idaheza abafite ubumuga hari hashize igihe batayitabira.

Uyu ati “Siporo y’uyu munsi yadufashije kugorora ingingo kuko tutayiherukaga, abumva ko siporo ireba abadafite ubumuga si ukuri, kuko natwe iratureba ntidukwiye gusigara inyuma kuko kuyitabira hari indwara nyinshi zidapfa gufata abayitabira”.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, avuga ko iyi siporo idaheza abafite ubumuga iri mu bukangurambaga batangiye, bufite intego yo kudaheza  abafite ubumuga kuko  ari abantu nk’abandi, bakwiye guhabwa amahirwe angana n’ay’abandi.

Ati “Ubu bukangurambaga twatangije bwa siporo rusange idaheza abafite ubumuga, turifuza ko buzamanuka bukagera hose kuko bagiye bafite ababahagarariye “.

Muri  Siporo rusange abayitabiriye akenshi basuzumwa indwara zitandukanye, zirimo umutima na diyabeti, abantu bakamenya uko bahagaze bakagirwa n’imana n’abaganga z’uburyo bakwitwara.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

4 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

12 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago