Categories: Imyidagaduro

RSSB Tigers mu birori byo kwishimira igikombe cya BAL bisozwa n’ibishashi by’umuriro

Ikipe ya Basketball ya RSSB Tigers yegukanye igikombe cya Basketball Africa League (BAL 2026), iri mu birori bikomeye byo kwishimira iyi ntsinzi, aho hateguwe igikorwa cyihariye cyo kurasa ibishashi by’umuriro, bimenyerewe mu Rwanda buri gihe mu kurasa umwaka.

Ni ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ibi birori byo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, byabanjirijwe n’urugendo ruzenguruka Umujyi wa Kigali rwahereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo, bigasorezwa kuri Kigali Convention Centre, aho biteganyijwe ko saa tanu z’ijoro ari bwo ibyo bishashi by’umuriro biza kuraswa.

Hateganyijwe kandi igitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe ‘BAL Champions Celebration Concert’, cyatumiwemo abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda, barimo Ariel Wayz, Kivumbi King, Bulldogg, Juno Kizigenza, Kenny Sol ndetse na Angel Mutoni, kucyitabira bikaba bidasaba kwishyura.

Ibi birori byose ni ibyo gushimira ikipe ya RSSB Tigers BBC, yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye irushanwa rya BAL kuva ryatangira, nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88, umukino utari woroshye na gato, ariko abasore b’u Rwanda baruhesha ishema.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ni umwe mu bayobozi bifatamyije n’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo muri ibi byishimo.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

4 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

12 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago