Ikipe ya Basketball ya RSSB Tigers yegukanye igikombe cya Basketball Africa League (BAL 2026), iri mu birori bikomeye byo kwishimira iyi ntsinzi, aho hateguwe igikorwa cyihariye cyo kurasa ibishashi by’umuriro, bimenyerewe mu Rwanda buri gihe mu kurasa umwaka.
Ni ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ibi birori byo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, byabanjirijwe n’urugendo ruzenguruka Umujyi wa Kigali rwahereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo, bigasorezwa kuri Kigali Convention Centre, aho biteganyijwe ko saa tanu z’ijoro ari bwo ibyo bishashi by’umuriro biza kuraswa.
Hateganyijwe kandi igitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe ‘BAL Champions Celebration Concert’, cyatumiwemo abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda, barimo Ariel Wayz, Kivumbi King, Bulldogg, Juno Kizigenza, Kenny Sol ndetse na Angel Mutoni, kucyitabira bikaba bidasaba kwishyura.
Ibi birori byose ni ibyo gushimira ikipe ya RSSB Tigers BBC, yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye irushanwa rya BAL kuva ryatangira, nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88, umukino utari woroshye na gato, ariko abasore b’u Rwanda baruhesha ishema.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ni umwe mu bayobozi bifatamyije n’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo muri ibi byishimo.


