Categories: Ibidukikije

Musanze: Abasigajwe inyuma n’amateka mu ngamba nshya zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Mu gutangiza gahunda yo kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Shingiro mu Kagari ka Mugari na Mudende, bamwe mu bahejejejwe inyuma n’amateka bo muri utwo tugari bavuga ko bishimiye uyu mushinga wo kubungabunga ibidukikije, mu guhangana n’imihindagurikire yibihe.

Mupenzi Jean Pierre uhagarariye Ishyirahamwe ry’Ababumbyi mu Karere ka Musanze(COPORWA) na bagenzi be, bishimira uyu mushinga watangijwe.

Ati “Byadushimishije kuba badutekerejeho bakadutangiriza umushinga ugamije  kubungabunga ibidukikije, nk’abantu dutuye muri site nziza y’imiturire baduhaye amasuka, batwigisha gukora akarima k’igikoni,  ibi nabyo bizadufasha kurwanya imirire mibi nk’uko Leta ihora ibikangurira buri Munyarwanda wese.

Mujawimana Liliane na we avuga ko kuba babahaye amasuka, byakemuye ibibazo bahuraga na byo birimo  kubona akazi ko guhinga  bakabura icyo bahingisha.

Akomeza agira ati “Badusobanuriye ko abagore ari twe duhura n’ingaruka cyane ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe kurusha abagabo, ni ahacu rero kugira ngo dukore imishinga iduteza imbere kandi itangiriza ikirere.”

Liliane avuga ko nk’abagore ari ahabo kugira ngo bakore imishinga itangiza ikirere

Muhawenimana Martha, umukozi wa COPORWA ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye, uburezi n’ubuzima ku basigajwe inyuma n’amateka,  ari na we uhagarariye uyu  mushinga wo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe by’umwihariko ku bagore, agaruka ku mpamvu bahisemo kuwutangiriza muri utu tugari 2 two mu murenge wa Shingiro. 

 Ati “Twahisemo gukorera muri utu tugari 2 kubera ko turimo abaturage benshi bavuye mu mashyamba kandi bakaba begereye ibiruga, ni byiza ko bagira uruhare mu guhangana n’ihindagurika ryibihe barushaho kubungabunga ibidukikije”.

Muhawenimana akomeza avuga ko uyu mushinga uzamara amezi atandatu, aho biteganyijwe ko uzagera ku bafatanyabikorwa basaga 200.

Muhawenimana Marthe

Ingabire Alex, umunyamabanga nshingwabikorwa wa COPORWA, avuga ko uretse kwigisha abahejejwe inyuma n’amateka kubungabunga ibidukikije, binyuze mu gukora imishinga mito ibateza imbere, bazajya babafasha no gusigasira umuco binyuze mu ndirimbo zitwa Intwatwa.

Ati “Twakoze umushinga wo  kurwanya  ihindagurika ry’ibihe mu rwego rwo kwigisha aba bafatanyabikorwa bacu,  kugira ngo bagire ubumenyi huhagije ku kubungabunga ibidukikije ndetse no gusigasira umuco wacu gakondo, tubicishije muri izo mbyino zitwa Intwatwa, aho muri izo mbyino zizaba ziganjemo  kwigisha abaturarwanda  kubungabunga ibidukikije”.

Ingabire akomeza asaba abayobozi mu nzego z’ibanze  gukomeza kuba hafi abaturage, kugira ngo ibikorwa byatangijwe bikomeze bisigasirwe kandi bizagere kuri bensi.

Rutabikangwa Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugari, yashimiye ubuyobozi bwa COPORWA bwatangije uyu mushinga ugamije kubungabuga ibidukikije hirindwa imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Nk’abaturage batuye mu Kagari ka Mugari, iki ni igikorwa twakishimiye kuko kizaduteza imbere, aho kirimo ibice bitandukanye nko kubungabuga ibidukikije, guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa, kubigisha gukora uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, ndetse aya masuka bahawe azabafasha gukora imirimo ibateza imbere.”

Bishimiye ubufasha bw’amasuka bahawe

Rutabikangwa yakomeje asaba abaturage bahawe ibikoresho kubifata neza no kubisigasira, kudapfusha ubusa  amahirwe babonye yo kwigishwa kubyina  imbyino gakondo, ndetse bakabisakaza no muri bagenzi babo.

Mu gutangiza uyu mushinga uterwa inkunga na Right and Resources Initiative (RRI) yo mu gihugu cya Canada, ku bufatanye na Repleac Saus Regional en Afrique, ugashyirwa mu bikorwa na COPORWA, hatanzwe amasuka 100 ku bafatanyabikorwa.

Rutabikangwa Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Mugari
Mupenzi Jean Pierre uhagarariye COPORWA i Musanze yishimiye ko batangirijweho umushinga ugamije kubungabunga ibidukikije

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

5 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

24 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago