Categories: Amakuru

Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare basaga 1,000

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029 basoje amasomo ya gisirikare mu mashuri atandukanye, igikorwa cyabereye mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025.

Abasirikare basoje amasomo barimo abize muri kaminuza y’u Rwanda mu ishuri rya Gako bagera kuri 987 n’abandi 42 bigiye mu bihugu by’amahanga, aho bize mu mashami  atandukanye arimo kuyobora Ingabo, ubuzima, kubungabunga amahoro, ububanyi n’amahaga, Ikoranabuhanga n’ibindi.

Muri aba basoje amasomo barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturuka mu bihugu bya Uganda, Sudan, Centre Africa. Barimo abize imyaka ine ndetse harimo kandi abari basanzwe ari abasirikare bakoze imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe.

Perezida Kagame yabwiye abo basirikare ko inshingano y’abari mu mwuga wa gisirikare atari ukurinda gusa ibyo u Rwanda rumaze kugeraho gusa.

Yagize ati “Igihugu gikomeye gifite umusingi gihagazeho, kigomba kuba gifite umutekano, kigatera imbere. Abanyarwanda bose n’abo muri uyu mwuga babifitemo uruhare. Kwinjira muri RDF bibaha ubushobozi bubafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda no kubungabunga amahoro adakwiye kugarukira mu Rwanda gusa.”

Perezida Kagame yabasabye kujya mu mirimo yabo bazirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wabo w’ibanze.

Ati “Ibi bigomba kugaragarira mu musaruro mutanga mu myitwarire no mu mahitamo yanyu igihe nta n’umwe ubareba, uko mwitwara mwebwe ubwanyu. Ni ukuvuga ngo ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byanyu. Ubushobozi mufite bugaragara muzabukoreshe uko bikwiye, tubatezeho byinshi, ariko mujye muhera no kwitwara neza, mwifate neza, murinde ubuzima bwanyu.”

Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako rimaze imyaka 25 ritangiye ibikorwa byo kwigisha abasirikare bo ku rwego rw’aba Ofisiye bato, ahamaze kurangiza ibyiciro 12 guhera mu 2000.

Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare basaga 1,000

Titi Léopold

Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

5 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

24 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago