Home AMAKURU ACUKUMBUYE Musanze: Bagarutse ku mahirwe ahari mu kwiga ururimi rw’Igishinwa.

Musanze: Bagarutse ku mahirwe ahari mu kwiga ururimi rw’Igishinwa.

Ibi byagarutsweho ubwo Ambasaderi w’igihugu cy’Ubushinwa mu Rwanda yagiriraga uruzinduko mu kigo cya Wisdom Schools giherereye mu Karere ka Musanze ashimira iki kigo aho kigeze mu kwigisha ururimi rw’igishinwa anabizeza imikoranire myiza.

Bamwe mu banyeshuri bo muri iki kigo cya Wisdom Schools bavuga ko bishimiye aho bageze mu kwiga ururimi rw’Igishinwa kuko ari rumwe mu bizabageza mu gihugu cy’Ubushinwa mu gihe bazaba boherejwe gukomerezayo amashuri.

Muhawenimana Janet wiga muri Wisdom High school avuga ko kwiga igishinwa bifasha gusemura kuko kukimenya byamufashije gutabara uwari wagiriye ikibazo kunzira.

Ati: ” Kwiga igishinwa byaramfashije kandi ni ingenzi  ku ruhande rwanjye  kuko igihe kimwe nari mu rugo hanyura abashinwa nyogokoru arambwira ngo ninsobanurire abo bashinwa kuko mugenzi wabo yari yasigaye inyuma ameze nabi arwaye batabizi, ubwo byabaye ngombwa ko mbasobanurira bahamagara imodoka iza kumufata imujyana kwa muganga”.

Muvunyi Frank wiga Wisdom Schools avuga ko kwiga igishinwa bizamufasha  mu gihe azaba agiye kwigayo, ndetse bikanamufasha gusemurira abatacyumva.

Ati: “ Mu gihe nzaba ngiye kwiga mu Bushinwa  kaminuza, igishinwa kizamfasha kuko nzaba mbasha kumvukana n’abandi banyeshuri nzaba nsanzeyo, kandi kizanamfasha kuba nasemurira abanyarwanda  batarakimenya”.

Abana biga muri iki kigo bagaragaza ko bishimira cyane kwiga Igishinwa.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Wisdom Schools Nduwayesu Elie, avuga ko uruzinduko rwa Ambasaderi w’igihugu cy’Ubushinwa ari intambwe ikomeye

Ati” Ni igikorwa gikomeye cyane kuko si kenshi Ambasaderi w’igihugu aza gusura ishuri ariko kuba yarahaye agaciro ibikorwa ikigo cya Wisdom Schools gikora byo kwigisha igishinwa nk’abanyarwanda  ni igikorwa twashimye kandi cyiza cyanahaye abana bacu morale n’imbaraga nyinshi zo gukomeza kwiga uru rurimi rukazatuma abanyarwanda bakomeza gukorana n’abashinwa kuko bafite iterambere riri imbere”.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yishimiye ibyo iki kigo cyagezeho mu kwigisha igishinwa anabasezeranya kuzakomeza kubashyigikira.

Ati: Ibyo abanyeshuri ba Wisdom Schools batweretse byatunejeje tuzakomeza gushyigikira iki kigo tunateza imbere umugi wa Musanze, tuzakomeza kandi gusaranganya inkunga dusanzwe duha u Rwanda, kubashishikariza kwiga igishinwa kuko twese dufitemo amahirwe menshi tugomba kubyaza umusaruro bikazatuma tugira imishinga myinshi y’ubucuruzi hagati  y’ubushinwa n’u Rwanda”.

Ambasaderi Wang Xuekun yijeje ubufatanye n’akarere kose ndetse n’igihugu muri rusange.

Nubwo ikigo cya Wisdom Schools kigeze kure mu gutanga ubumenyi mu gishinwa, hari ibyo  ambasaderi yabasezeranije mu mikoranire bizafasha abanyeshuri kwongera ubumenyi burushijeho,  harimo kwemerera abarimu n’abanyeshuri bo muri iki kigo guhabwa viza bakazakora urugendoshuri mu bigo by’amashuri byo mu Bushinwa harebwa ko ururimi biga bashobora kugenda bakavugana n’abandi, banemerewe ko abanyeshuri barangiza Wisdom Schools amashuri yisumbuye bajya mu makaminuza meza yo mu Bushinwa,  banemererwa ibikoresho bizafasha abana kumva gusoma no kwandika igishinwa.

 

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here