‘Nashake azashyingirwe n’abandi ijana”Aya ni amagambo yatangajwe n’umuhanzikazi Aline Gahongayire nyuma yo kubwirwa ko uwari umugabo we yaba yabonye undi mukobwa bakundana
K’umunsi w’ejo nibwo muri Kigali humvikanye inkuru ivuga ko Gahima wari umugabo wa Aline Gahongayire yabonye undi mukunzi witwa Paola
Ibi ngo byagaragaye nyuma y’uko uyu mugabo ashyize kurubuga rwe rwa instagram amafoto y’uyu mukobwa ndetse ngo benshi bagakeka byinshi.
Ayo makuru akimara gusakara,umunyamakuru w’Ubumwe.com yagerageje kubaza Aline Gahonghayire uko abyumva ndetse n’icyo abivugaho,uyu muhanzikazi yatangaje ko ibyo ntacyo bimurebaho ngo ahubwo we yitangiriye ubundi buzima bushya ngo nashaka azashyingirwer n’abandi ijana.
Alina Gahongayire kuri Telefoni yagize ati:’Njyewe ibyo ndumva mutagakwiye no kubimbaza kuko njye ntangiye uibundi buzima,Gahima ntabwo akiri umugabo wanjye nashake azashyingirwe n’abandi ijana njye ntacyo bimbwiye”.
Gusa nubwo ngo ari amafoto yagaragaye abagerageje kuvugana na Gahima batangaza ko atigeze yerura ko uyu mukobwa w’umunyeshuri ariwe agiye gusimbuza Aline Gahongayire
Nubwo Gahima atagira icyo atangaza kuri Paola,Paola we ntanubwo ashaka kuvugana n’Itangazamakuru,kuko umunyamakuru w’ubumwe.com yagerageje kumuhamagara yumvise ko ari umunyamakuru ahita akupa telefoni ye igendanwa anayikura k’umurongo.
Urukundo rw’aba bantu (mu rugo)rwagiye rugaragaramo ubwumvikane buke kugera n’ubwo batandukanye inshuro zigera muri 2.
Aline GAHONGAYIRE yashyingiranywe na Gahima Gabriel barushinze ku itariki ya 20 Ukuboza 2013, bakoze ubukwe bw’igitangaza, bemeranya kuzabana iteka ariko birangiye bananiranywe.
Zarcy Christian