Umucuranzi akaba n’umuririmbyi Cubaka justin umenyerewe mu bitaramo bikomeye hano mu Rwanda aho akenshi aba ari gucuranga Gitari( Guitar). Agaragara na none mu ndirimbo z’abahanzi baririmba indirimbo zo gusingiza Imana (gospel) bakomeye ba hano mu Rwanda,ndetse yanagiye yambuka imipaka itandukanye agiye gukoresha impano ze.
Cubaka umucuranzi n’umuririrmbyi uzwi mu ndirimbo ziri mu ndimi zitandukanye harimo Igifaransa,Igiswahili ,Ilingala,ikinyarwanda,… Mu ndirimbo ze yamaze gushyira ku mugaragaro twavuga nka: Yesu ni wimbo, Je vivrai, Habari ya mbinguni, Vumiliya, Yesu akupenda, Heureux l’homme, Ijwiryiza, Nifanane na Yesu, Urukundo, Twanyosha mkono, Ahadi za Mungu, Mimi niwa Yesu, célébrons nôtre Dieu, Kazikubwa, Ishimwe, Ngolu ya Nzambe, Maombi yetu, Nitamsifu, Le secret de la Réussite, Vumiliya 2. N’izindi nyinshi ateganya gushyira ku mugaragaro.
Uyu muhanzi ubu yatangije igikorwa yise “ AFRO ACCOUSTIC JAZZ GOSPEL TOUR” iki gikorwa yagitangiye ku Itariki 15 /05/2016 kandi arakomeje.
Mu magambo ye aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com yamutangarije ko ubu yatangiye kandi akomeje adateganya no kuzasubira inyuma.
“ Iyi gahunda twatangije , Ubu twasabye Imana kandi twarabitangiye ko buri kwezi tuzajya dukora Afro Jazz Gospel”
Iyi gahunda ifite insanganya matsiko dusanga mu gitabo cy’Abaroma 10:13-15:
“ kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa.Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? Kandi babwiriza bate batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!”
Abajijwe ku musaruro abona Afro Jazz Gospel itanga yashubike muri aya magambo:
“Umusaruro turawubona kuko nk’uko intego yacu cyangwa insanganya matsiko yacu ibivuga ni ukubwiriza abantu bakakira agakiza ka Yesu kandi ibi bigerwaho cyane. Muri iki gikorwa tumaze kubona abantu benshi bakira agakiza ka Yesu.
Ikindi ni uko Uko dukora iki gikorwa bitwagura mu mpano zacu tukarushaho natwe gutera imbere muri carrier ya musique ya Gospel.”
Cubaka yashoje amenyesha aho gahunda y’ubutaha izabera maze anasaba abantu benshi kubahaboneka bakareba ubwiza bw’Imana.
Reba uko gahunga iteye hano:
Mukazayire Immaculee