Home AMAKURU ACUKUMBUYE NIBYO KOKO ABANYARWANDA BENSHI BAVUKA KU ITARIKI YA 01/01?

NIBYO KOKO ABANYARWANDA BENSHI BAVUKA KU ITARIKI YA 01/01?

Mumyaka yashize ntibyari bimenyerewe mu Rwanda ko abantu benshi bizihiza umunsi wabo w’amavuko. Cyangwa ngo wizihizwe n’inshuti zabo. Ariko uko iminsi igenda iza ,n’imbuga nkoranya mbaga ziyongera, Hagenda hamenyekana cyane iminsi y’amavuko abantu bavukiyeho.
Aha usanga abantu bakoresha uburyo butandukanye bari kwifuriza uwavutse kuri iyo tariki, umunsi mwiza w’amavuko. Ndetse bamwe banabakoreshereza umunsi mukuru bizihiza uwo munsi. Ugasanga uwo muco umaze gukwira mubantu benshi. Ndetse ugasanga abantu bishimye cyane .
Nyuma yo kugenzura rero naje gusanga hari abantu benshi bizihiza itariki yabo y’amavuko  ku 01/01.  Aha byaje kuntera amatsiko nibaza koko niba aba bantu bose bavuka kuri iyo tariki. Nyuma maze kuganira n’abantu benshi batandukanye bizihiza umunsi wabo w’amavuko kuri iyi tariki, baje kumbwira ko ari umunsi bihitiyemo gusa kugira ngo bajye bawizihizaho. Ariko mubyukuri atariyo tariki bavutseho.
Kera mu Rwanda ababyeyi benshi ntabwo bari baragize amahirwe yo kujya mu ishuri. Ibyo bigatuma kumenya kubara ngo banazirikane itariki umwana yavukiyeho bibananira. Ndetse icyo gihe ntibabihaga n’agaciro kuko kumenya itariki umwana yavukiyeho ntacyo bari babikeneyeho. Bigatuma igihe basanze bibaye ngombwa kuvuga igihe umwana yavukiye, baragereranyaga bitewe n’ibikorwa byari biriho icyogihe, ndetse n’umutegetsi wari uriho.Ubwo nibura bakamenya umwaka, ariko kumenya itariki cyangwa ukwezi ntibyorohe.
Nanone mu Rwanda habaye Genocide abana bamwe Babura ababyeyi babo bakiri bato ndetse bakabura n’abandi benshi  kandi bakuru bari bafitanye isano kuburyo kumenya itariki bavukiyeho bitabaga byoroshye. Ubwo  nabo bagereranyaga nibura umwaka n’ukwezi gusa.
Si ibyo byonyine hari n’izindi mpamvu runaka zitandukanye, zatumye hari abatamenya itariki bavukiyeho, ibi bizagutuma abantu benshi rero bihitiramo itariki y’amavuko bishakiye. Aha nyuma yo gusanga rero benshi barahuriye kuri 01/01, naje kubaza bamwe icyatumye bahitamo iyo tariki. Bamwe bati’ iyo tariki buri rugo, ruba rurimo ibyo kurya n’ibyo kunnywa” Nagombaga guhitamo itariki nziza. Abandi bati” Njye nahisemo itariki inyoroheye ntazayibagirwa” ugasanga buri wese afite impamvu ye.
Icyiza cy’abantu bizihiza umunsi wabo w’amavuko ariko mubyukuri atariyo tariki bavutseho, iyo ubabajije niba koko iyo iyi tariki igeze bayiha agaciro koko nk’itariki yabo y’amavuko . Bagusubiza ko rwose bawufata nk’umunsi ukomeye mu buzima bwabo. Bawizihizanya hamwe n’inshuti zabo n’abavandimwe. Aha bashima Imana ndetse n’ababyeyi babo, baba bariho cyangwa batakiriho.
Naje gusanga dukwiye guha agaciro abantu bizihiza itariki yabo y’amavuko ku itariki 01/01 , kandi atariyo koko bavutseho. Ahubwo bitewe n’impamvu runaka iyo ariyo yose. Cyane ko ntamuntu utakwishimira kumenya neza itariki yavutseho. Ahubwo nabo n’ibyago bahuye nabyo. Mugihe rero we yayitoye mu yandi matariki yose agize umwaka . Ntampamvu natwe yo kutawuha agaciro maze tukifatanya nawe kuri uwo munsi w’ibyishimo. Reka nsoze mbabwira ko Ubumwe.com bukomeje kwifuriza  abantu bose bizihiza umunsi wabo w’amavuko , cyangwa abavutse kuri iyo tariki  bose UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017.
 
Munyaneza Pascal.

112 COMMENTS

  1. “We are a group of volunteers and opening a new scheme in our community. Your website provided us with valuable info to work on. You’ve done an impressive job and our whole community will be thankful to you.”

  2. I got what you intend, regards for posting .Woh I am happy to find this website through google. “I was walking down the street wearing glasses when the prescription ran out.” by Steven Wright.

  3. hello!,I really like your writing so a lot! share we keep in touch more about your post on AOL? I require a specialist in this space to solve my problem. May be that is you! Looking ahead to see you.

  4. I don’t even know how I ended up here, but I thought this post was good. I don’t know who you are but certainly you are going to a famous blogger if you aren’t already 😉 Cheers!

  5. “A different issue is really that video gaming became one of the all-time greatest forms of excitement for people spanning various ages. Kids play video games, and adults do, too. Your XBox 360 is amongst the favorite video games systems for folks who love to have a lot of games available to them, in addition to who like to experiment with live with others all over the world. Thank you for sharing your notions.”

  6. “Thanks so much for providing individuals with an exceptionally splendid opportunity to check tips from this web site. It’s usually so great plus full of a good time for me personally and my office co-workers to search your site on the least 3 times per week to find out the newest secrets you have got. And definitely, I am just usually contented with all the unique tricks you give. Certain 4 areas in this posting are unquestionably the most suitable we have had.”

Leave a Reply to USB kegel balls Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here