Categories: Amakuru

Niger: Abagera kuri 35 baguye mu gitero cyagabwe ku kibuga cy’indege

Nibura abantu 35 biciwe mu gitero gikomeye cyagabwe hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Niger giherereye mu murwa mukuru, Niamey.

Minisiteri y’Ingabo ya Niger yatangaje ko abasirikare n’abapolisi 11, ndetse n’abasivili babiri bishwe muri icyo gitero cyabaye ku wa Kane tariki 18 Kamena 2026, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Diori Hamani.

Inzego z’umutekano zahise zitabara kugira ngo zisubize inyuma abagabye icyo gitero, zica abantu 22 bakekwaho kuba ari bo bakigabye, ndetse zifata abandi bagera kuri 20 mu bikorwa by’umutekano bikomeje hirya no hino mu murwa mukuru.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’indege za gisivili, cyatangaje ko ingendo z’indege n’izindi serivisi zo ku kibuga cy’indege zikomeje nk’ibisanzwe nubwo habaye icyo kibazo cy’umutekano, kandi ko ingamba zo kurushaho kurinda umutekano zakajijwe.

Niger imaze imyaka isaga icumi ihanganye n’inyeshyamba z’imitwe yitwaje intwaro, ishingiye ku mahame y’ubutagondwa ya kiyisilamu. Muri Mutarama uyu mwaka, abantu bakekwaho kuba ari Abajihadiste na bo bagabye igitero kuri icyo kibuga cy’indege.

Kimwe n’ibihugu bituranyi bya Burkina Faso na Mali, Niger iyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare bwabufashe buhiritse ubwari buhari, aba basirikare bakaba bashinja bwari buriho kunanirwa guhangana n’ihohoterwa ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke byari byugarije igihugu.

Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

3 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

11 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago