Home AMAKURU ACUKUMBUYE « Ntamuntu watugannye tugirira ubwoba ko atazagaruka. Ahubwo agarukana abandi benshi” Milanova

« Ntamuntu watugannye tugirira ubwoba ko atazagaruka. Ahubwo agarukana abandi benshi” Milanova

Milanova, ahantu batunganya amafunguro atandukanye barahamya ko batagira impungenge z’umuntu wabagannye ko atagaruka, bavuga ko bo barushya no kumenyesha abantu gusa aho bakorera kuko uwamaze kuhagera wese atabura kugaruka ahubwo aza azanye n’abandi.

Milanova ikorera mu karere ka Kicukiro, ahantu usanga mu masaha yose hari urujya n’uruza rw’abantu bashaka amafunguro atandukanye, yaba mu masaha yo kumanywa aya nimugoroba ndetse n’akuze kuko bakora amasaha 24/24.

Milanova bafite serivisi nyinshi zitandukanye, harimo: Akabari aho bafite bamucoma babikora neza cyane, nk’uko bigaragazwa n’abantu baba barabagannye ubundi bakahahindura murugo bazana inshuti zabo nazo ngo ziryoherwe. Hari Resitora aho bategura amafunguro atandukanye, yaba ayo ufungurira aho, yaba ayo witwarira ndetse wanabyifuza bakayagusangisha aho wibereye ndetse mu mwanya uwo ariwo wose.

N’amafunguro wategestwe na muganga bitewe n’impamvu runaka, Milanova barayagutehurira.
Amafunguro atandukanye, biterwa n’ubusabe bwawe.

Bagira inzu itunganya ibikomoka ku ifarini bitandukanye, yaba imigati, Cake, pizza, creppe,sambusa, chapati,Gozette,amandazi….kuburyo abakiliya babo bose uba ubona babuzemo amahitamo kubera byose biba bibereye amaso washyira mu kanwa byo bikaba akarusho.

Bafite ibyo kunywa amoko yose, yaba abakunda ibisembuye, ibidasembuye, ibishyushye ndetse n’ibikonje, ndetse n’ubwoko bw’icyayi butandukanye n’imitobe byose birahari kandi byiza ku rwego rwizewe.

Umukozi uhakora ndetse unahamaze igihe, ukorera muri iyi nzu icuruza ibikomoka ku ifarini, yatubwiye ko ikibarushya ari uko gusa umuntu ahamenya naho kuba bazamuhorana byo baba babyizeye kuko nta muntu wamenya Milanova ngo agende ubutazagaruka.

“Hoya…Ntabwo ikibazo cy’umuntu watugezeho ngo waba atagaruka byo byabaho. Dukora kuburyo umuntu wageze hano, ahita ahahindura mu rugo. Yaba se ubundi agendeye iki ko ibintu byose hano tuba tubifite kandi byiza. Ahubwo aza azanye n’izindi nshuti ze.”

Milanova ikorera Kicukiro, ku muhanda munini wa Kaburimbo, Ku cyapa cya Kabiri cya Taxi uturutse Sonatube ugana Kicukiro Centre kandi bakora amasaha yose, iminsi yose.

Mu gihe wumva utasobanukiwe neza aho bakorera, cyangwa wifuza gutanga komande, wabahamagara kuri nomero aho hasi cyangwa ukabandikira kuri izo aderesi.

Ubumwe.com

3 COMMENTS

  1. Ibi babyita kwigirira ivyizere kandi ni byiza. Byonyine kuba mubasha kumenyekanisha ibyo mukora muri abahanga. Nanjye naje mu Rwanda mpita nza kuhafatira ka kapuchino kuko nari narahasomye mu binyamakuru. Ningaruka nzazana n’abandi wa mugani wanyu

  2. Ese burya mugira n’akabari! Sinarimbizi. Njyewe mpanyura buri mugoroba nje kugura ibyo abana bazapfunyika. Cyakora nibyiza rimwe nzaza nanarye ibibintu no mu ifoto byonyine biraryoshye pe.

  3. Ka African tea naka special omolette ntabwo ari bibi nibyo nkunda kuhafata nimugoroba. Ariko muzajye ahandi hantu hagutse hariya ni hato pe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here