Categories: Uncategorized

Ntiwabungabunga umutekano w’u Rwanda unywa ‘ibyuma’ – IGP Namuhoranye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yasabye urubyiruko kuba imboni z’impinduka nziza, rwirinda imyitwarire mibi irimo gukoresha inzoga cyane cyane izizwi nk’ibyuma n’ibinyobwa bitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge, kuko unywa ibyo atabasha kurinda umutekano u Rwanda rufite.

Ibi yabibasabye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, ubwo bari mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama wabereye mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Uwo muganda wahuje abaturage biganjemo urubyiruko, inzego z’umutekano n’abayobozi bakuru b’Igihugu mu gikorwa cyo gutunganya ahatewe ibiti bitanga umwuka mwiza hakurwamo ibihuru, ndetse no guteza imbere ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitemewe, ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa cyangwa ibintu byangiza ubuzima.

Uyu muganda wanitabiriwe n’uwahoze ari Perezida wa Botswana, Nyakubahwa Mokgweetsi Masisi, aherekejwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

IGP Namuhoranye yavuze ko kubungabunga umutekano w’u Rwanda ari inshingano ya buri wese, cyane cyane urubyiruko rugize igice kinini cy’abaturage.

Yagize ati “Umutekano w’u Rwanda uri mu bushorishori, kandi twese tugomba kugira uruhare mu kuwukomeza. Niba ukoresha ibiyobyabwenge, unywa ibyuma cyangwa unywa inzoga nyinshi, ntabwo uba ufasha mu kubungabunga uwo mutekano, ahubwo uba ugira uruhare mu kuwuhungabanya.”

Yanasabye urubyiruko kuba imboni z’impinduka nziza, rutangirira ku myitwarire yarwo, bagafasha n’abandi kujya mu murongo mwiza birinda ibikorwa byangiza ubuzima.

Yagize ati “Umuntu wese ushaka kuba imboni y’impinduka agomba kubanza kumva ko ava mu bibi akajya mu byiza, ndetse akajyana n’abandi muri urwo rugendao. Ntushobora kuba imboni y’impinduka kandi ucyishora mu biyobyabwenge cyangwa mu yindi myitwarire yangiza.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima, yabwiye urubyiruko rwitabiriye umuganda ko Igihugu cyifuza urubyiruko rufite ubuzima bwiza, imyitwarire myiza ndetse runashoboye bwaba mu buryo bw’imbaraga ndetse n’ubumenyi kugira ngo rukomeze guteza imbere u Rwanda.

Yagize ati “Twifuza urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rwize, rwatojwe rufite indangagaciro nziza. Twese hamwe tugomba kurinda u Rwanda twarazwe n’abatubanjirije, kugira ngo tuzarushyikirize abazadukomokaho rwararushijeho kuba rwiza.”

Yongeye gushimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhangana n’imikorere n’imyitwarire ibangamira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, cyane cyane ikibazo cy’inzoga n’ibinyobwa bitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Kurwanya inzoga zitemewe (ibyuma) byaratangiye kandi birakomeje. Turasaba abagifite ibi binyobwa bitemewe mu maduka yabo cyangwa ahandi ko babishyikiriza inzego zibishinzwe aho gutegereza ko hafatwa ingamba z’ubugenzuzi. Ni amahirwe yo gukora igikwiye mbere y’uko muhura n’ingaruka zabyo.”

Uyu Muganda wihariye witabiriwe n’urubyiruko rwinshi, ukaba wanabereye mu gihugu hose mu rwego rw’ubukangurambaga bufite ubutumwa bugira buti “Hehe n’Icyuma,” bugamije gukangurira abantu kwirinda inzoga zitemewe n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo ibikunze kwitwa ibyuma.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago

Perezida Kagame asanga ikibazo cy’imyambarire kitagombye kureberwa ku bagore gusa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…

6 days ago