Categories: Ingo Zitekanye

Abagore barera abana bonyine barasaba ko abagabo bababyaranye babiyandikishaho mu irangamimerere

Bamwe mu babyeyi babyaye batabana n’abagabo babo, usanga abana hari amahirwe batabona harimo nko kwandikwa mu irangamimerere, kubona ibyangombwa by’amavuko n’ibindi, bitewe n’uko abagabo bahita bumva ko kwandikisha umwana bijyana n’inshingano.

Bakagaragaza ko izi mbogamizi  zigira ingaruka ku bana bavuka muri ubwo buryo, kandi ko usanga hari uburenganzira abana badahabwa, kuko ba se batemera kubandikwaho mu irangamimerere.

Ababyeyi bagaragaza ko kurera abana bonyine bagakura batazi ba se,  bakabaye babamenya bakanabandikwaho, kuko birema umuryango bakaba banafite aho bakomoka.

Umutoni Aline  yagize ati “Kurera abana uri umubyeyi umwe ni urugendo rukomeye cyane, kuko akenshi abana usanga iyo babonye abagabo babita ba Papa kandi batabazi, bikaba n’imbogamizi ku bana, imibereho yabo ikaba mibi bitewe n’amikoro makeya”.

Gasirabo Roseline na we ati “Hari ikintu nize cyitwa umuryango, kwandikisha umuntu hari igihe ahita yumva ari inshingano, kuri njye numva ari ukurema umuryango kuko buri muntu agira aho akomoka. Ushobora kuba nta bushobozi ufite, ariko mu gihe umwana avutse, emera umwana aze mu muryango, mbere y’ubushobozi n’ibindi umwana akenera”.

Umutoni Aline

Umuyobozi mukuru wa Umusekeweya Mediation Justice, Musekeweya Liliane,  avuga ko kutandikisha umwana mu Irangamimerere hari uburenganzira bimubuza.

Ati “Umusekeweya Mediation Justice, abakiriya bazaga batugana abenshi (90%) bafite amakimbirane yo mu muryango, yiganjemo ababyeyi babyaye batabana n’abagabo babo, bikurizamo no kuba abana batandikwa mu irangamimerere. Ibyo byose bigahutaza bwa burenganzira umwana agomba, burimo ubwo ku mitungo, izungura, kubura serivise zimwe na zimwe”.

Binyuze mu umushinga wa Kura Project Umuryango Umusekeweya  Mediation  ku bufatanye na Organisation Solidarité Plus(OSP), hagamijwe guteza imbere  umwana mu mikurire no ku mwandikisha mu irangamimerere, bahaye abana ibikoresho birimo amakaye n’amakaramu bizabafasha mu ishuri.

Umusekeweya Mediation batanga ubujyanama mu mategeko, n’ubuhuza bwo mu mategeko, aho  mu mezi 7 mu miryango 50 yakiriwe, 15 yahujwe hakoreshejwe ubuhuza, abana babona uburenganzira bwabo bamwe bandikwa mu irangamimerere, abandi bemera gufasha abana.

Gasirabo Roseline
Musekeweya Liliane, umuyobozi mukuru wa Umusekeweya Mediation

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago

Perezida Kagame asanga ikibazo cy’imyambarire kitagombye kureberwa ku bagore gusa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…

6 days ago