Categories: Imikino

Kiyovu Sports yegukanye igikombe cya FERWAFA Super Cup 2026

Ikipe ya Kiyovu Sports itsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup 2026, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2026, yegukana ityo igikombe cy’iri rushanwa rihatse ayandi mu mupira w’amaguru.

‎Uyu mukino watangiye ubona amakipe yombi adashyiramo imbaraga nyinshi,icyako ntibyatinze kuko nyuma y’igihe gito Police FC yahinduye imikinire,igaragaza ko ishaka intsinzi.

Ibi byatumye na Kiyovu Sports nay o ikanguka, itangira gukina ifite intego nubwo wabonaga ko idahererekany aumupira neza. Ibi ariko ntacyo byatanze ku mpande zombi mu gice cya mbere, kuko cyarangiye ari 0-0.

‎Igice cya kabiri cyatangiye Kiyovu Sports yimijiriyemo agafu, ubona koko koyongereye imbaraga mu mukino, ariko kubona igitego bikomeza kuyigora.

‎Kiyovu Sports ntiyacitse intege ahubwo yakomeje gusatira, biza no kuyihira kuko ku munota wa 84, yabonye igitego cyatsinzwe na Hakim Hamiss. Iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, ikipe ya Kiyovu yakomeje kukirinda, yanga ko yakwishyurwa imibare igakomeza kuba myinshi, binatuma umukino urangira nta yindi mpinduka ibaye, ari igitego 1-0.

Kiyovu Sports yahise itwara igikombe cya Super Cup 2026, kikaba ari icyo gikombe gikomeye yegunye nyuma y’imyaka 33.

Police FC yahise ifata umwanya wa kabiri (2), mu makipe ane yari yitabiriye iri rushanwa, ari yo Rayon Sports, Mukura VS, Police FC na Kiyovu Sports yatwaye iki gikombe kiruta ibindi. Aha twakwibutsa koikipe ya APR FC yagombaga kuba yarakiniye iki gikombe, ariko yaje kwikura mu irushanwa ihita isimburwa na Mukura VS.

Iki gikombe ni cyo gifungura umwaka w’imikino, cyakinwe mu buryo budasazwe bwa ½ n’umukino wa nyuma gusa ari na wo wabaye kuri iki cyumweru.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (BK Pro League) y’umwaka w’imikino wa 2026-2027 izatangira ku itariki ya 4 Nzeri 2026, umukino ufungura uzahuza Kiyovu SC na Gorilla FC.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago

Perezida Kagame asanga ikibazo cy’imyambarire kitagombye kureberwa ku bagore gusa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…

6 days ago