Home AMAKURU ACUKUMBUYE NYAMASHEKE: NTIHABOSE YIFASHISHIJE IBIKORESHO BYE YAKANGURIYE ABATURAGE BO MU MIRENGE ITATU KWIRINDA...

NYAMASHEKE: NTIHABOSE YIFASHISHIJE IBIKORESHO BYE YAKANGURIYE ABATURAGE BO MU MIRENGE ITATU KWIRINDA COVID-19.

Nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 kigereye mu Rwanda, Ntihabose Samson bakunze kwita Nyiraneza utuye Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Mahembe, Akagali ka Kagarama, Umudugudu wa Gashabi, yifashishije ibyuma birangurura amajwi bye mu gukangurira abatuye bo mu mimirenge ya Mahembe, Gihombo na Gishyita kwirinda no kurwanya COVID-19. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahembe bukaba buvuga ko igikorwa ari indashyikirwa kuko cyafashije kwihutisha ubutumwa burwanya COVID-19 mu bawutuye.

Ibi byuma birangurura amajwi Ntihabose Samson yari asanzwe abikoresha mu Itorero rye rya Mahembe, risusurutsa ibirori mu ndirimbo, imbyino n’ikinamico. Akazina ka Nyiraneza azwiho cyane mu batuye umurenge wa Mahembe yagakuye kuri imwe mu ndirimbo ye ivugwamo uwitwa Nyiraneza.

Ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19 Ntihabose Samson yabutangiye ku itariki 10 Gicurasi 2020 kugeza mu kwezi kwa 11 uyu mwaka. Yagize ati: “N’ubusanzwe ibihangano byanjye byibanda ku gukangurira abaturage gahunda nziza zibafitiye akamaro. Ni muri urwo rwego rero natekereje gutanga umusanzu wanjye mu gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya COVI-19 nkoresheje ibyo byuma nari mbitse mu rugo”. Uretse ubutumwa yatangaga avuga, Ntihabose yongeraho ko yacishagaho indirimbo zikangurira abantu kwirinda COVID-19, n’ubutumwa bwa Polisi y’igihugu bukangurira Abanyarwanda kwirinda COVID-19 yari yarafatishije kuri furashe (flash disk).

Ibi byuma birangurura amajwi Ntihabose Samson yari asanzwe abikoresha mu Itorero rye rya Mahembe, risusurutsa ibirori mu ndirimbo, imbyino n’ikinamico

Nyirahakizimana Christine ni umwe mu baturanyi wa Ntihabose Samson. Avuga ko ubwa mbere bumvise atanga ubutumwa batunguwe bakagira ngo hari abashyitsi bagendereye umurenge, ariko bakurikiranye bumva ni ubutumwa bubakangurira kwirinda COVID-19. Nyirahakizimana yagize ati: “Yarazindukaga saa kumi n’imwe ati mwaramutse, ati mwirinde COVID, ati mwibuke agapfukamunwa, n’ibindi byinshi cyane. Bigatuma na wa wundi uzinduka yiruka agafata akibuka kugenda akambaye. Ati nyabuneka ntimukakambare ngo mukorere ku jisho mucungana n’abayobozi, ahubwo mukambare muzirikana ko ari kwirinda icyorezo no kurengera ubuzima bwanyu. Yasozaga saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Buriya butumwa bwe bwari bukomeye rwose bwaradufashije cyane”.

Ntihabose yazindukaga mu gitondo cya kare saa kumi n’imwe atambutsa ubutumwa akamara isaha yose kuko yasozaga saa kumi n’ebyiri. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahembe buvuga ko iki gikorwa ari indashyikirwa kuko Ntihabose Samson ari we wakitekerereje kandi kikaba cyarafashije kwihutisha ubutumwa wo kwirinda COVID-19 kuko cyageraga mu Mirenge 3 ari yo: Mahembe na Gihombo yo mu Karere ka Nyamasheke ndetse n’umurenge wa Gishyita wo mu Karere ka Karongi. Mukamusabyimana Marie Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahembe avuga ko abatuye igice kinini cy’umurenge wa Mahembe bagerwagaho n’ubu butumwa bitewe n’uko aho Ntihabose atuye ari naho yatangiraga ubutumwa hirengeye. Ati: “Mbere twakoreshaga megaphone (megaphone) umudugudu ku wundi mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda COVID-19, ariko hari n’imidugudu itari izifite tugakoresha uburyo busanzwe bw’ingoma. Aho Ntihabose atangiriye gutanga ubutumwa akoresheje ibyuma by’imizindaro, byaroroshye bukagerera kuri benshi icyarimwe. Nk’ubu hari santire (centre) y’ubucuruzi yitwa Mugonero, yaradufashije abantu bakajya bamenya amasaha yo gutaha igihe yahindutse, abantu bagatahira igihe”.

Ibyuma byaje gutwikwa n’umuriro w’amashanyarazi

Mu kwezi gushize kwa 11, ibyuma birangurura amajwi Ntihabose yakoreshaga byaje gutwikwa n’umuriro w’amashanyarazi. Nk’uko abivuga, nyuma yo gushya ntiyongeye kubasha gutanga ubutumwa bukangurira abantu kwirinda COVID-19.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahembe Mukamusabyimana Marie Jeanne yavuze ko icyo kibazo batari bakimenye nk’ubuyobozi, ariko ko bagiye kureba icyakorwa. Ati: “Ntabwo twabimenye numvaga atagitambutsaho ubutumwa ngatekereza ko ari uko mu minsi ishize icyorezo cyari kiri kugabanuka ariko muri iyi minsi cyongeye kuzamuka n’ubundi tuzamwifashisha. Tuzamusanga cyangwa nawe adusange turebe icyakorwa”.

Ibi bikoresho bye byarahiye ubuyobozi bw’umurenge bwa Mahembe bwavuze ko buzamwegera cyangwa we akabwegera bakareba uko ubu butumwa bwakomeza gutambustwa.

Olive Uwera

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here