Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyarugenge: Igihe cyo gutanga umusoro cyarongerewe ariko abacuruzi bamwe nta makuru bafite.

Nyarugenge: Igihe cyo gutanga umusoro cyarongerewe ariko abacuruzi bamwe nta makuru bafite.

Abacuruzi bamwe bibazaga ku kibazo cyo kwishyura imisoro cyane cyane ipatante yishyurwa buri mwaka ku Itariki 31/01, aho bagaragazaga ko ubu batabona uko bazishyura n’ubwo babizi ko bacibwa amande.Nyamara ku rundi ruhande ubuyobozi buvuga ko bongerewe igihe.

Mbere y’uko tuvugisha ubuyobozi ku kijyanye n’iyishyurwa ry’imisoro, abagore bacuruza inkweto zizwi ku izina rya Bodaboda mu Mujyi wa Kigali, bagaragazaga ko n’ubwo babizi neza ko umuntu utishyuriye imisoro ku igihe bamuca amande, batari bafite ikindi kintu bakora. Gusa bagaragazaga ko bizeye Leta ko nayo ibibona.

Ubumwe.com ubwo yavuganaga n’aba bacuruzi bose bagaragazaga neza ko umunsi ntarengwa uteganyijwe wo gutanga umusoro w’ipatante ari tariki 31/01 buri mwaka, aho bagarutse mu kuba nta mafaranga babona yo kwishyura uwo musoro, ariko bavuga ko Leta ari umubyeyi nabo babibona ko bari murugo batayabona ayo mafaranga biteguye kuzumva imyanzuro nyuma.

Dusabe Jeanne yagize ati “Ubuse ko tutari gukora nyine twasora iki? Ubwo turi aho turategereje nyuma ya Guma mu rugo nibwo tuzumva ibyo batubwira. Ariko nabo barabibona. Niba bazatwongera igihe cyo gusora niba bizagenda gute simbizi. Iyo ntakintu ufite cyo gukora uricecekera ugategereza. Nubwo bavuga ngo ikintu ni itegeko ibyo Leta niyo izareba kandi nabo barabireba ko ntahantu twakura amafaranga rwose. Ubwo bazakora ibyo babona bidukwiriye.”

Akumuntu Liliose nawe yagarutse mu kuba babizi neza ko itariki yo kwishyura ipatante bayizi ko ari ejo, Ariko ntakindi bafite bakora. Mu magambo ye yagize ati” Ubundi itegeko rivuga ko iyo umuntu yarengeje itariki yo kwishyura acibwa amande y’ibihumbi 100, ariko se twabigenza gute nyine ko nta muntu ufite aya mafaranga. Twizeye ko Leta izashyira mu gaciro bakareba ikindi gihe tuzatangiraho ipatante bitewe n’igihe imirimo izaba yasubukuwe.”

Uwitwa Caroline Abajijwe niba yamaze kwishyura ipatante ifite itariki ntarenga y’ejo, yagize ati: “Ubuse koko twakwishyura amafaranga tuvanye hehe ko tutari gukora. Dutegereje ko ubwo imirimo izasubukurwa, kuko natwe tuzi akamaro k’imisoro tukazasora. Ariko ubu ntakindi twakora abayobozi bacu ubwo bazadufasha babona twatangiye akazi bakazaduha igihe cyo gushaka amafaranga tukabona kwishyura.”

Nyamara ubuyobozi buvuga ko bongereye igihe cyo kwishyuriraho imisoro.

Mu gihe aba bacuruzi bafite ubwoba bw’imisoro cyane cyane w’umunsi w’ejo bigaragara ko ari ukutagira amakuru, kuko ubuyobozi bwo buvuga ko ibyo bibazaga bamaze kubikora.

Jean-Marie Vianney Gakwerere ushinzwe imisoro mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko ibihe barimo nabo babizi ndetse n’ibyo abacuruzi muri rusange bityo bakaba barongereye igihe cyo gusorere, yaba ipatante cyangwa indi misoro ijyanye n’ubukode bw’amazu.

Mu magambo ye yahize ati” Biraboneka ko ibihe turimo bitameze neza rero amatariki yo gusoreraho yarimuwe. Twabongereye igihe. Itariki yavuye kuri 31/01 ishyirwa kuri 28/02. Yaba ipatante cyangwa indi misoro ijyanye n’ubukode bw’amazu.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko bari kugerageza gufasha abacuruzi mu buryo butandukanye bakoresha uburyo bw’ikorana buhanga. Kuburyo abafite ibibazo bashaka kubaza babahamagara bakabasobanurira.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here