Categories: Amakuru

Nyaruguru: Bizihije umunsi Nyafurika w’Irangamimerere, abaturage bafashwa gukemura ibibazo bijyanye naryo

Kwizihiza umunsi Nyafurika w’Irangamimerere byatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru, kuko ariko  kaje ku isonga mu gutanga serivisi z’irangamimerere.

Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga umusingi wa serivisi inoze kandi itagira uwo iheza”

Bamwe mu babyeyi twaganiriye twasanze bafite amafishe y’abanana babo, bavuze ko iri mu bifasha abana babo kugira ngo babashe kwandikwa mu irangamimerere bazabashe gufata indangamuntu.

Ati “Mbere nkibyara naramwandikishije kuko mfite igipande nanakingirizagaho, ubu menye ko atari muri mashine aje gushaka indangamuntu”.

Undi ati “Iri koranabuhanga mbona rizadufasha kuko nk’ubu nari narasezeranye n’umugabo none nagiye kureba nsanga ntibirimo ko twasezeranye, buri wese ari ukwe kandi twarabikoze”.

Barimo gufashwa mu irangamimerere

Mucyo Bertain, umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko mu gufasha abaturage byibuze aba afite icyemezo kimuranga.

Ati “Nk’umuturage ashobora kuza kwandikisha umwana, icyo gihe tureba amazina yose, n’igihe yavukiye wamubaza ifishe y’amavuko kuko ari umubyeyi akavuga ngo njyewe ndabizi, ariko mu by’ukuri amabwiriza yashyizweho na NIDA byibuze umubyeyi aba agomba kutwereka igipande, hakaba uza ntacyo afite, ibyo rero iyi serivise izabikemura”.

Umuyobozi wa NIDA, Mukesha Josephine yavuze ko indangamuntu koranabuhanga izatangwa hati byinshi izakemura.

Ati “Uyu munsi twayihanga abantu bafite imyaka 16 kuzamura, ariko indangamuntu koranabuhanga tuzayitanga kuva umuntu akivuka, kandi numero izakomeza ari imwe idahinduka, nk’iyi dusanganywe iyo yakosorwaga imibare nk’itatu ya nyuma yahindukaga, bu numero izaba idahinduka ubuzima bwose. Ubu twayihaga Abanyarwanda, impunzi n’abanyamahanga bafite igihe kirekire, ariko ubu tuzayiha n’abimukira n’abasaba ubuhungiro batarabubona, n’abana batoraguwe mu gihe batarabona ababyeyi babarera. Inyugu zirimo, umuturage azajya asabira serivise aho ari bitarinze kujya aho bazitangira, akanemeza amakuru ye”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon KAYISIRE Marie Solange, avuga ko iki kibazo kizakemurwa na gahunda yo kwandikira kwa muganga abana bavuka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon KAYISIRE Marie Solange

Ati “Kera hakoreshwaga ibintu byo  kwandika n’intoki, kwibeshya biroroshye cyane, ushobora kubwira umuntu ngo witwa Jeanne d’Arc, akandika Jeanne akaba abaye uwundi muntu, cyangwa ukandika itariki yavukiyeho ukibeshya umubare, aba abaye undi muntu. Umuntu w’irangamimerere wo kwa muganga, ahita yandika umwana kandi ntabwo yakwibeshya kuko aba afite izina rya nyina n’iryase n’umunsi yavukiyeho. Ubu biroroshye cyane kuko nta kwibeshya kurimo ni yo mpamvu hari amahirwe uko biri gukorwa uyu munsi, n’uburyo turi kwandikisha abana nubwo baba baracikanwe kubera ko tubikora muri sisitemu, ubu ngubu amakuru aba ahamye ntabwo hazamo ibibazo nk’ibyo kwandika ku mafishi”.

Kuri uyu munsi kandi, habayeho umwanya wo kwakira ibibazo by’abaturage byajyaga bikemurirwa mu nteko z’abaturage, hanasezeranywa imiryango 83 y’ababanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

12 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago