Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR), ishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abasivili 319, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, yagaragaje ko ibyatangajwe na OHCHR nta shingiro bifite, kuko nta bimenyetso, ubuhamya cyangwa impamvu zifatika yagaragaje zerekana RDF igira uruhare muri ubwo bwicanyi buvugwa.
Rigira riti “Gushyira RDF muri ibyo birego nta mpamvu, ni ibintu bidakwiye kandi bituma abantu bakwibaza ku bunyamwuga bwa OHCDH n’uburyo ikoresha mu gukora raporo.”
Mu cyumweru gishize nibwo OHCHR yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa M23, hagati ya tariki ya 9 n’iya 21 Nyakanga wishe abaturage bagera kuri 319 mu midugudu ine yo muri teritwari ya Rutshuru, ubwo bari mu masambu.
U Rwanda rwibukije ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC (MONUSCO), zananiwe kurinda abasivili babangamiwe n’umutekano muke.
U Rwanda kandi rwumvikanishije ko ibirego bya OHCHR bibangamiye intego yo kugarura amahoro n’umutekano, no guhosha amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…