igeze Imana ni Imana ikora ku guhe cyayo. Ntijya ikora mbere ntijya inakora nyuma. Isaha yayo iyo igeze irakora.
Umupasteri uzwi ku mazina Reverend John Ifeanyi Ezeike we n’umugore we bakiriye impanga z’abana batatu nyuma yo gutegereza imyaka 13 bategereje Imana. Aba bana bavutse Tariki 19 Ukwakira 2016.
Reverend John mu magambo ye yagize ati:
“Imana yaranyiyeretse ku itariki 19/10 ,2016. Ubwo mu mwaka wa 2003 Imana yaranyoboye maze nshaka umugore wanjye mwiza kandi wicisha bugufi kandi wari ukiri muto kuko nibwo yari arangije amashuri ye ya Kaminuza, Ariko uzi ibyatubayeho! Mu myaka yacu 13 twayimaze dutegreje,turira,twihebye ndetse rimwe na rimwe twumvaga twabivamo ibyo gusaba urubyaro.
Twiyumvishaga mu mitwe yacu ko tutazabyara . Ariko Imana yatwongereraga ibyiringiro bigatuma twizera ko umunsi umwe Imana izatwumva maze ikazaduha abana. Ariko nk’abantu byarageraga tukumva dutakaje icyizere cyo kuzabona abana, tukanafata umwanzuro ko niyo Imana itaduha abana tuzayikorera uko turi kwose nibura basi ikazatwihera ijuru. Ariko ndabarahiye ntibyari ibihe bitworoheye.
Kuri iyi Tariki itazibagirana mu buzima bwacu Uwiteka yiyemeje kuduha umugisha w’impanga 3: Abahungu babiri n’umukobwa umwe nyuma y’imyaka 13 dutegereje. Ntakindi uretse gushimira Imana ku bw’impuhwe n’imbabazi zayo.”
Gukomeza abandi bafite ikigeregezo nk’icyabo Revd Ezeike yaranditse agira ati : “ Ubi ni kimwe nawe waba ufite ikigeragezo nk’icyacu. Imana ishobora kukugenderera igakuraho imisozi yose maze igakoza isoni abakumwazaga,igacecekesha abagusekaga maze nawe ikaguha umunezero,amahoro ndetse n’ibyiza byose umutima wawe wifuza mu izina rya Yesu Vuga Amen. Imana yacu ishobora byose kandi ifite imbaraga zisumba izindi zose yaba mu isi ndetse no mu ijuru.
Munyaneza Pascal.