Umugore yagaragaje kamere idasanzwe ubwo yafashe abana be babiri yibyarira hanyuma akabajugunya hasi abanyujije mu idirishya ry’inzu bari batuyemo,hanyuma aba bana bahasiga ubuima uko bari babiri.
Uyu muryango utuye mu gihugu cya Afrika yepfo bivugwako uyu mugore yahoraga yitonganya ku buzima butamworoheye yari abayemo ndetse aho bitamworoheraga kubona ibyangombwa by’ubuzima byaba ibye ndetse n’ibitunga abana be.
Aba bana bajugunywe na nyina ubabyara bari mu kigero cy’imyaka itanu n’icumi y’amavuko, bajugunywe hasi banyujijwe mu idirishya ry’inzu bari batuyemo Johannesburg, bahita bitaba Imana.
Uyu mugore batashatse gutangaza amazina ye, hakekwako ubuzima bumugoye yari abayemo aribwo bwamuteye gufata iki cyemezo kidahwitse cyo kujugunya abana be yibyariye, kuko ngo yahoranaga amaganya yabuze uko yita kuri abo bana be ndetse nawe ubwe.
Abenshi mu babonye iki gikorwa abenshi bita icya kinyamaswa bamwe baramusabira Imana imbabazi, naho abandi bakamuvumira kugahera hanyuma bagasabira na roho y’izi nzirakarengane kuruhukira mu mahoro.
Munyaneza Pascal