Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyuma y’umushinga w’imyaka 10, hasohotse Bibiliya y’abafite ubumuga bwo kutabona.

Nyuma y’umushinga w’imyaka 10, hasohotse Bibiliya y’abafite ubumuga bwo kutabona.

Abafite ubumuga bwo kutabona batabashaga gusoma Bibiliya bakorewe iri mu nyandiko nabo babasha kwisomeramo izwi ku izina rya Blaille.

Iyi Bibilia ije mu gihe aba bafite ubumuga bwo kutabona bari banyotewe no kwisomera ijambo ry’Imana ariko ntibabigereho kuko basomerwaga bagatega amatwi bakumva.

Abayanditse bavuga ko byabasabye imyaka 10 kugira ngo bayivane mu nyandiko y’ikinyarwanda ishyirwe muri iyi nyandiko yihariye ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, zikaba zigiye guhabwa amashyirahamwe y’abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo bazishyikirize abo zagenewe.

Dr Donatile Kanimba, uri mu bafite ubumuga bwo kutabona avuga ko bishimiye iyi Bibiliya izajya inabafasha kuba nabo bakwigisha ijambo ry’Imana.

Yagizeti “Ubu rero twishimiye ko hasohotse Bibiliya yacu, umuntu ubu yajya imbere y’abantu akigisha akoresheje Bibiliya yacu.”

Jean Marie Mukeshimana, uyobora ikigo gifasha gusubiza mu busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona cya Masaka avuga ko ihohoterwa ryabakorerwaga bigatuma bata ikizere cy’ubuzima bwabo, iyi Bibiliya izajya ibahumuriza.

Yagize ati: “Ijambo ry’Imana riraduhumuriza kuko twahuye na byinshi bidusesereza ndetse bikanadukomeretsa! Abafite ubumuga turacyahura n’ihohoterwa ridutera ibikomere bigatuma duta icyizere cy’ubuzima, ndizera ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uzadufasha wenda iki kibazo kikazaba amateka.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona bazi gusoma inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona bagiye kujya bisomera ijambo ry’Imana badasigaye inyuma.

Ati: “Twashoboye kubona bibiliya yuzuye iri mu nyandiko ya braille nibwo twayishyize ahagaragara ku italiki ya 8 twiringira ko nibura abo bavandimwe bacu bashobora kubona inyandiko bazajya bisomera ku babasha gusoma ino nyandiko kuko na none atari bose.”

Mu mishinga itandukanye Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ifite harimo kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo bashire ihungabana bahuye naryo mu bihe bitandukanye, bakanasaba amadini n’amatorero kudaheza abafite ubumuga mu nshingano zitandukanye mu gukora umurimo w’Imana bakoreheje Blaille.
Ni Bibiliya yanditswe ku bufatanye bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda( The Bible of Society Rwanda ) ifatanije n’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, (NCDP) batewe n’ Umuryango wa Bibiliya wo mu Budage.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here