Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya babiri guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bakaba ari ab’ibihugu bya Oman na Nouvelle-Zélande, igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026.
Nasra Bint Salim Bin Mohammed Al-Hashmi ni Ambasaderi wa Oman mu Rwanda, ndetse na Olivia Charlotte Owen wa Nouvelle-Zélande, ni bo bakiriwe n’Umukuru w’Igihugyu, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye, Village Urugwiro.
U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho byongereye imikoranire, ubwo Sosiyete y’indege ya SalamAir yatangiraga ingendo zihuza Muscat na Kigali, igikorwa cyatangijweku mugaragaro ku ya 21 Nyakanga 2026, izi ngendo zikaba kabiri mu cyumweru, bityo zikaba zizoroshya ubuhahirane.
Ambasaderi wa Oman mu Rwanda, Amb. Nasra bint Salim bin Mohammed Al Hashmi, azaba afite icyicaro i Nairobi, mu gihe Ambasaderi wa Nouvelle-Zélande, Olivia Charlotte Owen, azaba afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.
U Rwanda na Nouvelle-Zélande bifitanye ubucuti busanzwe, cyane ko bihurira mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…