Categories: Uncategorized

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda kutabaho bategeye amaboko abandi

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagomba guharanira kwigira no kwirinda kubaho bateze amaramuko ku bandi.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 20 kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026, iri kubera muri Kigali Convention Center.

Perezida Kagame yavuze ko iyi nama  yagize uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo byagiye bifasha Abanyarwanda gutera intambwe, bityo Igihugu gikomeza gutera imbere.

Yagize ati “Iyi nama ibaye kenshi, kandi buri uko ibaye ibyaganiriwemo, ibyemezo byafashwe bigenda bigira uburyo biduteza intambwe ndende, ituganisha ku bindi biganiro n’ibindi bikorwa bityo Igihugu gikomeza gutera imbere uko bikwiye.”

Yanavuze ko Umushyikirano watangijwe hagamijwe gukomeza intego y’Igihugu yo kwigira, kugira ngo Igihugu n’Abanyarwanda batabaho ku mahirwe bagirirwa n’abandi.

Ati “Kwigira ni yo ntego, ni wo mugambi, ni yo nshingano twese dufite dukwiriye kugira.”

Yongeye ho ko u Rwanda rugendeye ku miterere yarwo, rudashobora kuvuga ko ibyo rwagezeho bihagije, ahubwo hakenewe gukomeza guterwa n’izindi ntambwe.

Yagize ati “Dushaka gutera indi ntambwe ndende kurusha iya mbere, kandi kubihozaho nibwo buryo Igihugu cyabaho”.

Yakomeje asaba Abanyarwanda guha agaciro ibyo bakora bagaharanira gukora ibikorwa binini, rimwe na rimwe binasaba ko bamwe badasinzira .

Ati” Niba ari abantu bashaka kwiha agaciro bashaka kwigeza aho bakabaye bagera, icyo gihe bifite icyo bidusaba kinini ndetse byasaba na bamwe kudasinzira, bikakuraza maso ureba unateketeza icyatuma utera intambwe igana mu nzira y’ amajyambere”

Yanavuze ko nk’Abanyarwanda kubaho bateze amaramuko ku bandi bikwiriye gucika bigafatwa nk’icyaha.

Ati “Ntabwo twaremwe n’abantu bose, ntibikwiye kureba ko ufite ubutunzi bwinshi, cyangwa ko ufite ububasha bukomeye, cyangwa ko witeguye gukoresha nabi ibyo ufite. Turi Igihugu gito nk’u Rwanda, kandi tugomba kubasha guhagarara no kwihagararaho”.

Yashimangiye ko hari ibihugu byinshi ku Isi byatangiye nk’u Rwanda, ariko bikabasha kwiteza imbere.

Ati “Ntabwo ari uko baremwe bitandukanye n’uko twebwe twaremwe, twese dufite aho duturuka ntabwo hatandukanye. ku Isi abantu uko babayeho ni bimwe, impamvu byagera hagati bigahinduka bamwe bagasa n’aho baremye abandi ntabwo ari byo, ntabwo mukwiriye kuba mwabyemera”.

Perezida Kagame yanashishikarije abayobozi gutunganya inshingano zabo, kugira ngo babashe kugeza ku bo bayobora ibyo babagomba.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

13 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

21 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

6 days ago